Mu mpera z’uku kwezi kuva tariki ya 26 Mutarama hazatangira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari rizahuza amakipe yabaye 4 ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2017-2018, rizasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2019 hizihizwa umunsi w’Intwari z’u Rwanda ari na bwo Rayon Sports izacakirana na APR FC.
Ni irushanwa ritegurwa n’urwego rw’igihugu rw’Intwari, imidari n’impeta z’ishimwe ku bufatanye na federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda(Ferwafa), ni mu rwego rwo kuzirikana Intwari z’u Rwanda zitangiye igihugu.
Ni irushanwa rizaba ribay3 ku nshuro ya kane, nk’uko bimaze kumenyerwa rizitabirwa n’amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize (umwaka w’imikino wa 2017-18), ni ukuvuga APR FC yabaye iya mbere, AS Kigali yabaye iya kabiri, Rayon Sports yabaye iya 3 na Etincelles yabaye iya kane.
Iyi mikino yose izabera kuri Stade Amahoro i Remera, hazajya hakinwa imikino ibiri ku munsi aho uwa mbere uzajya utangira saa saba z’amanywa (13:00’) naho uwa kabiri ugatangira saa 15:30. Iri rushanwa rizakinwa mu buryo bwa shampiyona aho amakipe yose uko ari 4 azahura ubundi hakabarwa amanota.
Igikombe cy’umwaka ushize cyegukanywe na Rayon Sports nyuma yo kunganya amanota 4 n’ikipe ya APR FC na Police FC ariko Rayon ikaba yarazirushaga umubare w’ibitego yari izigamye.
Dore uko amakipe azahura :
APR FC vs AS Kigali (saa 13:00’)
Etincelles vs Rayon Sports (saa 15:30’)
Etincelles vs APR FC (saa 13:00’)
Rayon Sports vs AS Kigali (saa 15:30’)
AS Kigali vs Etincelles (saa 13:00’)
APR FC vs Rayon Sports (saa 15:30’)