Ivan Minnaert uherutse kwamburwa inshingano zo gutoza ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru ndetse nyuma bigatangazwa ko yagizwe umutoza w’abana bato muri iyi kipe, noneho yahawe izindi nshingano aho azaba ayoboye umutoza mushya uherutse kumusimbura.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kamena 2018, nibwo iyi kipe yatangaje ko yagize Ivan umuyobozi wa siporo muri iyi kipe akaba afite inshingano zo kureberera ikijyanye n’ibikorwa bya siporo byose bivuze ko mu nshingano ze harimo no kugenzura umutoza mukuru w’iyi kipe cyane ko azaba ari nk’ushinzwe guhuza ibikorwa by’abatoza bose muri iyi kipe.
Iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti “Ivan Minnaert yagizwe umuyobozi wa siporo muri Rayon Sports akaba afite inshingano zo kureberera ikijyanyen n’ibikorwa bya siporo byose”
Ivan Minnaert yasimbuwe ku mwanya wo kuba umutoza mukuru n’uwitwa Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho ukomoka mu gihugu cya Brazil ndetse akaba yarigeze gukinira ikipe y’iki gihugu kuri ubu akaba ariwe ugiye gutoza Rayon kugeza umwaka w’imikino urangiye azanakomezanya nayo umwaka utaha.