AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iyumvire akayabo kaguzwe myugariro w’Amavubi ugiye kujya ahembwa Miliyoni 15Frw mu kwezi

Iyumvire akayabo kaguzwe myugariro w’Amavubi ugiye kujya ahembwa Miliyoni 15Frw mu kwezi
1er-02-2022 saa 07:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2516 | Ibitekerezo

Manzi Thierry usanzwe ari myugariro w’Igipe y’Igihugu Amavubi, wari umaze iminsi akina mu ikipe ya FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia, yatandukanye n’iyi kipe agurwa akayabo n’ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc.

Manzi wahoze ari Kapiteni w’amakipe ya Rayon Sports na APR FC, yari amaze amezi atandatu akinira FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia, gusa ntiyabonaga umwanya uhoraho wo gukina.

AS FAR y’i Rabat yemeje ko yamusinyishije ku munsi w’ejo Tariki ya 31 Mutarama 2022 akazayikinira mu myaka itatu iri imbere.

Amakuru avuga ko AS FAR isanzwe ikinamo myugariro w’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ yaguze Manzi Thierry akayabo ka $ 200,000 (Frw hafi 200,000,000) ndetse ikazajya imuhemba umushahara wa buri kwezi ungana na $ 15,000.

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc isanzwe ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yatangaje ko yamaze gusinyisha Manzi Thierry.

Amakuru avuga ko yasinye imyaka 3 aho yatanzweho miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA