AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Jimmy Gatete yanyomoje amakuru yavugaga ko afite umwana ukina muri Atlanta United

Jimmy Gatete yanyomoje amakuru yavugaga ko afite umwana ukina muri Atlanta United
28-03-2020 saa 12:19' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 5726 | Ibitekerezo

Rutahizamu wamamaye mu makipe atandukanye mu Rwanda no mu ikipe y’igihugu, Amavubi, Jimmy Gatete yahakanye amakuru yavugaga ko afite umwana w’imyaka 16 ukina mu ikipe y’abana ya Atlanta United muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku munsi w’ejo nibwo hiriwe havugwa ko uyu mwana uzwi ku mazina ya Gatete Danny we ubwe wivugira ko yabyawe na Jimmy Gatete ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose mu Rwanda.

Uyu mwana w’imyaka 16 y’amavuko ukina mu ikipe y’abana ya Atlanta United yiyemerera ko se ari Jimmy Gatete ndetse ko baherutse no kuzana mu Rwanda gusa Jimmy Gatete we akabihakana avuga ko nta mwana w’umuhungu afite kuko ngo afite abana babiri kandi bose bakaba ari abakobwa.

Yagize ati ”Ibyo bintu ntabwo mbizi, ntabwo mfite umwana w’umuhungu ahantu hose. Nibereye mu rugo n’abana banjye b’abakobwa.”

Jimmy Gatete kuri ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose u Rwanda rwagize kuko ariwe watumye rwitabira igikombe cya Afurika muri 2004 cyabereye muri Tunizia kugeza ubu rukaba rutari rwongera kukitabira.

Yakiniye amakipe ya hano mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports na Police FC anakinira Saint George yo muri Etiyopiya na FC Martzburg yo muri Afurika y’Epfo.
Ahakana ko atari we wabyaye Gatete Danny akavuga ko afite abana babairi b’abakobwa gusa yabyaranye na Aline Hakizamungu ari nawe babana muri Amerika.

Gatete Danny avuga ko ari umuhungu wa Jimmy Gatete

Jimmy Gatete wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu avuga ko nta mwana w’umuhungu agira

Jimmy Gatete abana na Aline muri Amerika n’abana babiri b’abakobwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA