Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016, Jimmy Mulisa wabaye igihe kirekire umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi ndetse ubu akaba ayibereye umutoza wungirije, yakoze ubukwe na Umutoni Alice
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko kuwa Gatanu tariki 1 Nyakanga 2016, Jimmy Mulisa na Alice Umutoni basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu mu rusengero rw’itorero rya Angilikani mu Rwanda rwa St Etienne mu Biryogo.
Ubu bukwe bwa Jimmy Mulisa bwitabiriwe n’abakinnyi, abanyamakuru b’imikino n’abatoza barimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu Johnathan McKinstry. Olivier Karekezi bakinanye igihe kirekire niwe wari kigingi (Best Man) mu gihe abakinnyi nka Katauti nabo bari mu bo bakinanye batashye ubukwe.
jimy murisa niyirongorere umwana muto kabisa inkono ihira igihe ?