Igikombe cya CECAFA Kagame cup ya 2019 yari imaze iminsi ibera mu Rwanda cyatashye muri Uganda gitwawe n’ ikipe y’ umujyi wa Kampala KCCA yatsinze igitego kimwe Azam FC bahuriye ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Green Eagles yo muri Zambia, nayo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze AS Maniema yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ibitego 2-0.
Iri rushanwa ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019.
Amakipe atatu yo mu Rwanda Rayon Sports, APR FC na Mukura Victory Sports nta n’ imwe yabashije kugera muri ½ cy’ iri rushanwa.
Abakurikiranira hafi umukino w’ umupira w’ amaguru mu Rwanda bavuga ko kuba nta kipe yo mu Rwanda yabashije kurenga ¼ bigaragaza ko amakipe yo mu Rwanda n’ iyitwa ko ikomeye iciriritse ku rwego mpuzabihugu.