Umushoramari akaba n’umunyamakuru, Kakooza Nkuriza Charles yateranye amagambo na Munyakazi Sadate nyuma y’aho ikipe ya Gasogi United itsinzwe na Gorilla FC mu mukino wa gicuti wabahuje kuri uyu wa Gatanu.
Mu bisa no kwishongora, Munyakazi yabwiye KNC ko kuba ikipe ye ya Gasogi FC yatsinzwe na Gorilla FC byatumye abafana bayo batishima kandi umuyobozi wayo ajya yigamba ko ari ikipe itanga ibyishimo.
Uyu mukino wa gicuti wabaye ku wa kane w’iki cyumeru tariki ya 05 Ugushyingo 2020, warangiye Gorilla FC itsinze Gasogi United ibitego 3-1.
Munyakazi Sadate yifashishije urbuga rwa Twitter aho Gasogi yari imaze gushyiraho uko umukino wabahuzaga na Gorilla urangiye yagaragaje ukubishongoraho cyane ibintu byahise bizamura umujinya kuri mugenzi we KNC.
Sadate yagize ati "Pole cyaneeee mon ami KNC ndetse ni zindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi (bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubirehoooo."
Pole cyaneeee mon ami KNC ndetse ni zindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi ( bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubirehoooo.
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) November 6, 2020
KNC nawe ntiyigeze atinzamo ahubwo yahise amusubiza amubwira ko we ibyishimo yabigize imanza.
Ati "Hahahahahah none se ko ibyishimo wabigize imanza ahari umunezero ukashyira amatiku bareke baze kandi burya hatsindwa uwakinye ,harya wowe uzakina ryari ?mind your business."
Aba bombi bakomeje guterana amagambo maze Sadate arongera ati "Nivugiraga Bao tatu wariye iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk’ Umwana, naho ku byabaye byo bibaho"
Yakomeje agira ati "Isi ya none Ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze Imanza n’amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda, Naho Bao tatu zo ni Ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu izamu Pole Bro."
KNC na Munyakazi Sadate bakunze kumvikana mu itangazamakuru baterana amagambo rimwe na rimwe agamije gushushya umukino iyo Gasogi United yabaga iri bukine na Rayon Sports.
Aba bagabo bombi ariko, bigeze kugaragaza uburakari no guterana amagambo ubwo Rayon Sports yashakaga gutwara rutahizamu Bola Lobota Emmanuel ikipe ya Gasogi United yaguze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe Gasogi inashinganisha uyu mukinnyi muri FERWAFA.