Umunyemari Kakoza Nkuliza Charles (KNC) yavuze ko ikipe ye Gasogi United iherutse kuzamuka ivuye mu kiciro cya 2 ikajya mu kiciro cya mbere izagumamo, anavuga ko bafite umushinga w’ igihe kirekire wo kubaka sitade y’ ikipe ye.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Ukwakira 2019, mu gihe habura amasaha make ngo Gasogi United icakirane na Rayon Sports.
KNC yavuze ko muri uyu mwaka w’ imikino ikipe ye izakoresha ingengo y’ imari ingana na miliyoni 168.
Yakomeje avuga ko sitade azubaka izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 15.
Yagize ati “Dufite umushinga w’igihe kirekire gisaga imyaka itanu aho tuzaba twaragutse, kuko tuzaba dufite stade yakira abantu 15000, ndetse ifite n’ikibuga k’imyitozo. Iyo ikaba ari muri imwe mu mishanga y’igihe kirekire Gasogi United ifite.”
Ikipe ya Gasogi United izakira Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira, 2019. Ni umukino uzahuza amakipe yatwaye ibikombe umwaka ushize, Gasogi United yatwaye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri ndetse na Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere.
KNC aherutse kuvuga ko ikipe ya Rayon Sports imeze nk’ umurwayi warembye yongeraho ko muri uyu mukino usigaje amasaha abarirwa ku ntoki ngo ube azayishyingura.