Karekezi Olivier uherutse gufungurwa, akiva mu buroko yagiye gusura imva ya mugenzi we Ndikumana Hamad Katauti bari bafatanyije umurimo wo gutoza Rayon Sports wapfuye mu minsi ishize azize urupfu rutunguranye.
Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sport, yapfuye urupfu rutunguranye kuwa 14 Ugushyingo 2017 ahita ashyingurwa ku irimbi rya Nyamirambo kugeza ubu urupfu rwe rukaba rukiri urujijo mu mitwe y’abantu.
Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Olivier Karekezi, ntiyabonetse mu muhango wo gushyingura mugenzi we Katauti, kuko kuri uwo munsi yari mu maboko ya polisi y’u Rwanda aho yarimo akurikiranwa ibyaha yakekwagaho byakozwe hifashishijwe ikoranabukanga .
Nyuma y’ibyumweru bibiri birenga ari mu gihome, Olivier Karekezi yaje kurekurwa maze ajya ku mva ya mugenzi we Ndikumana Katauti kumusezeraho bwa nyuma dore ko atagize amahirwe yo kumuherekeza.
Ubwo Karekezi yageraga ku mva ya Katauti yashenguwe n’uburyo bamushyinguye adahari kandi bari inshuti magara, maze kwihangana biramunanira araturika ararira.
Uretse Karekezi utaragize amahirwe yo kujya gushyingura, na Oprah Uwoya wari umugore wa nyakwigendera Katauti banabyaranye umwana w’umuhungu, nawe ntiyabashije kuhagera ku munsi wo gushyingura kuko nawe yahageze baramushyinguye maze ajya kumva ye amusezeraho.
Olivier Karekezi yananiwe kwihangana ikiniga kiramufata asuka amarira