AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kiyovu Sports yamaganye abatwitse imyenda n’ibirango bya Rayon Sports

Kiyovu Sports yamaganye abatwitse imyenda n’ibirango bya Rayon Sports
23-04-2018 saa 12:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5040 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports bwamaganye abafana bayo bakoze igikorwa bufata nk’urukozasoni, cyo gutwika imyambaro iriho ibirango bya Rayon Sports ndetse bugaragaza ko hari n’ibihano bigiye gufatirwa abagaragaye bakora iki gikorwa.

Nk’uko byatangajwe na Hemedi Minani, Perezida w’abafana ba Kiyovu Sports, ngo iki gikorwa cyabaye nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na Rayon Sports ukarangira zinganya ibitego 2 kuri 2, ni igikorwa kigayitse kandi bitandukanye n’abagikoze.

Minani Hemedi ati : "Ku mukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports ukaza kurangira ikipe zombi zinganya ibitego 2-2, nyuma yawo haje kugaragara ifoto igaragaza abantu 2 barimo gutwika umupira uriho amabara ya Rayon Sports, iyo foto yakwirakwijwe ku mbuga zitandukanye kandi byagaragaye nk’igikorwa cy’urukozasoni kidakwiye kuranga aba Sportifs. Bimvuye ku mutima mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’abakunzi ba Kiyovu Sports, dusabye imbabazi umuntu wese wahungabanyijwe n’iyo foto, kuko ababikoze batabikoze ku nyungu za Kiyovu cyane ko ntawabibatumye. Kiyovu Sports ni ikipe yiyubaha ifite mu ntego zayo ikinyabupfura, ubucuti n’intsinzi."

Yakomeje agira ati : "Turasaba uwabikoze wese yambaye amabara aranga Kiyovu ko yakwigaya kandi tugiye kubikurikirana byimbitse kugirango tumugaye by’umwihariko. Ndifuza kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko Sport ari iyo guhuza abantu atari iyo kubiba amakimbirane adafite agaciro."

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Minani Hemedi yavuze ko umuriro ari ikimenyetso kigaragaza ibintu bitari byiza mu Rwanda, byongeye gutwika ikirango cyangwa ibendera ry’ikipe bikaba bisobanuye ikintu kibi. Yavuze ariko ko hari abafana ba Rayon Sports bagiye bakora ibikorwa bise ibyo guhamba Kiyovu Sports basembura abafana ba Kiyovu, akanenga kuba ubuyobozi bw’abafana b’iyi kipe y’abakeba nabwo butarabyamaganye kuko bishobora gukurura amacakubiri. Yahamije kandi ko mu minsi ya vuba, abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye batwika imyenda iriho ibirango bya Rayon Sports ko bazahanwa kandi ibihano byabo bikazatangazwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA