AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kizigenza muri Paris Saint-Germain ategerejwe I Kigali

Kizigenza muri Paris Saint-Germain ategerejwe I Kigali
29-02-2020 saa 13:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2602 | Ibitekerezo

Ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere RDB cyatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu uwahoze ari umukinnyi wo hagati w’ ikipe ya Paris Saint-Germain akaba n’umukinnyi w’ igipe y’ igihugu y’ u Bufaransa, Youri Raffi Djorkaeff asura u Rwanda.

Biteganyijwe ko Djorkaeff agera I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020, agatangira uruzinduko rw’ iminsi ine. Uru ruzinduko rushamikiye ku masezerano y’ ubufatanye mu kwamamaza u Rwanda rwasinyanye na PSG.

Muri aya masezerano biteganyijwe ko ubugeni bw’ u Rwanda, ahantu nyaburanga, n’icyayi n’ ikawa by’ u Rwanda bizagaragazwa mu Bufaransa kuri sitade ya PSG. Icyayi n’ikawa bizajya bigurishirizwa kuri iyi sitade yakira abantu ibihumbi 48.

Youri Raffi Djorkaeff yavutse kuwa 9 Werurwe 1968. Yakiniye amakipe yo mu Bufaransa, u Butaliyani, u Budage, u Bwongereza na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Djorkaeff yatsinze ibitego 28 mu mikino 82 yakinnye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa hagati ya 1993 na 2002. Yatwaye igikombe cy’Isi mu 1998, atwara igikombe cy’u Burayi (Euro) mu 2000, umwaka ukurikiyeho (2001) atwara igikombe cy’ibihugu kibanziriza icy’Isi, FIFA Confederations Cup.

Yakiniye amakipe arimo ; Grenoble, Strasbourg, Monaco, Paris Saint Germain, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA