AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kuki abakinnyi bo mu Rwanda batagira umuco wo guha abafana “Jersey” nyuma y’umukino ?

Kuki abakinnyi bo mu Rwanda batagira umuco wo guha abafana  “Jersey” nyuma y’umukino ?
17-02-2018 saa 16:54' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2870 | Ibitekerezo

Akenshi ku bakunzi ba ruhago by’umwihariko abakurikirana imikino mpuzamahanga hari umuco ukunze kuranga abafana ndetse usanga abakinnyi b’umupira by’umwihariko ba kizigenza barabimenyereye ko iyo umukino urangiye benshi muri bo bikura imyambaro “Jersey” by’umwihariko iyi hejuru (umupira) bakayihereza abafana, ibintu bikunze gushimisha abafana cyane. Mu Rwanda ibi bisa nk’ibitarahagera aho usanga umukino urangira abakinnyi bagakuramo imyenda bishimira ibyavuye mu mukino ariko hakabura n’umwe uhereza wa mwenda abafana baba babahanze amaso.

Ibibazo byo kwibaza ni byinshi hari uwavuga ko abakinnyi Nyarwanda bashobora kuba batazi ko umufana yakwishima kurushaho aramutse atahanye “Jersey” umupira wari wambawe n’umukinnyi akunda yatahana umunezero udasanzwe.

Hari n’abavuga ko impamvu abakinnyi bo mu Rwanda baba abakinira amakipe akomeye arimo za APR FC, Rayon Sports, Kiyovu, Police FC, AS Kigali n’izindi baba batagira uyu muco ku mpamvu z’ubushobozi buke n’imyenda bashobora kuba babone ibahenze.

Muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu nyamukuru zishobora kuba zituma abakinnyi bo mu Rwanda batagira uwo muco wo guhana Jersey soma (Jezi mu Kinyarwanda) .

Ubusanzwe ibi abakinnyi babikora nyuma y’umukino nk’umuco wo kutagaragaza ihangana nyuma y’umukino cyangwa umukinnyi agaha umwambaro we umufana runaka bitewe n’impamvu runaka wenda nko kuba yazanye icyapa cyanditseho amagambo runaka ashimira uwo mukinnyi cyangwa wenda anayimusaba .

Christiano Ronaldo ukinira Real Madrid, iyo umukino urangiye akuramo Jersy akayihereza abafana

Kuki mu Rwanda uyu muco utahaba ?

Taliki 19 Kanama 2014, Rayon Sports yahuye na APR FC mu mukino w’ishiraniro mu gikombe cya Cecafa Kagame Cup muri ½ iyatsinze uwo mukino yahise igera ku mukino wanyuma w’icyo gikombe ,umukino wabereye kuri stade ya Kigali, I Nyamirambo nkuko bisanzwe impande zombi zari zabucyereye abafana ari benshi nkuko bisanzwe dore ko uwo mukino wabaye mu masaha y’umugore kuko byari mu minsi y’imibyizi ari kuwa kabiri ,iminota 90’’ y’umukino yarangiye ikipe zombi zinganya ibitego 2 kuri 2 bongeraho iminota 30 y’inyongera nabo irangira bakinganya ibitego bitabaza Penalite kubwa amahirwe APR FC yinjiza penalite 4 kuri 3 za Rayon Sports ,APR FC iba igeze ku mukino wanyuma Penalite yanyuma yinjijwe na Mugiraneza Jean Batsite Migi.

Icyo gihe yazengurutse ikibuga cya stade Inyamirambo yiruka yakuyemo umupira anashimira abafana uburyo babaye inyuma iminota 120 yose bakaba batahukanye itsinzi ,Migi ageze mubafana ba APR FC hari umufana wishimye cyane amwambura Jersey ye ariko byabaye ikibazo kugirango igaruke hitabazwa abashinzwe umutekeno bashaka uwo mufana .

Migi ntabwo yaretse iyo Jersey ngo uwo mufana ajye ayibona yibuke kandi yishimire kuba barababaje mukeba Rayon Sports muri Cecafa Kagame Cup ya 2014.

Ibi kandi byari bikwiye ko n’abandi bakinnyi ba APR FC baha umwambaro wabo abakinnyi ba Rayon Sports nk’urwibutso dore koi bi bikunze kubaho no ku makipe y’I Burayi

Taliki 19 Kanama 2014 Rayon Sports yahuye na APR FC mu mukino w’ishiraniro mu gikombe cya Cecafa Migi umufana yamwambuye Jersey ye yanga gutaha atayibonye )

Rayon Sports nayo uyu muco ntiwugira n’ubwo igira abafana benshi kandi bayikunda kuko koko iyo iba uwugira uyu muco taliki 22 Mata 2017 ubwo yasezererwaga na Rivers United muri CAF Confederation Cup ibura gato ngo igere mu matsinda byari kuba byiza iyo abakinnyi ba Rayon Sports basigarana ikimenyetso k’ikipe itumye batinjira mu matsinda cyangwa nabo bagaha Rivers United umwambaro wabo nk’urwibutso ariko ibi ntibyabaye !

Ntabwo ari muri aya makipe gusa kuko no mw’ikipe y’igihugu Amavubi uyu muco ntuharangwa hari n’abimwa agahimbaza mutsyi kabo kuko batagaruye umwambaro w’ikipe y’igihugu Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte bambera abahamya bibyo mvuga .

Twagerageje gushaka impamvu nyamkuru yaba ituma uyu muco mu Rwanda utaharangwa haba mw’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no mu makipe dufata nkaho ariyo akomeye hano mu Rwanda , twegera bamwe mu bakinnyi n’abayobozi ,kuruhande rwa Minisiteri y’umuco na Sports ntibyadukundiye ko tuvugana nabo ariko abakinnyi bamwe bakinira Amavubi twaganiriye tutari bukoreshe amazina yabo muri iyi nkuru batubwiye ikibitera.

Ati " Buriya rero natwe nkabakinnyi biratubabaza kandi binagaragara nabi hari igihe umukinnyi mugenzi wawe ayiguha nawe agategereza ko uyimuha agaheba bigaragara nabi ariko ikibitera n’ubukene kuko usanga nk’ikipe y’igihugu ifite imyambaro itarenze 3 ubwo rero wajya kuyitanga ugasigarana iki ubutaha wazakinana iki se ? iyo niyo mpamvu nyamukuru ibitera nge niko mbibona ".

Umukinnyi wa Rayon Sports tutari butangaze amazina ye ,umazemo igihe ndetse wanakinnye imikino mpuzamahanga itandukanye muri iyo kipe yaduhamirije impamvu ituma uwo muco utaba mw’ikipe yabo

Yagize ati"Biterwa n’ubushobozi bw’amakipe yacu ,ntago ikipe yaba ifite Jersey ebyiri izakinisha umwaka wa shampiyona wose ngo uyitange wazakinisha iki ?aho biba usanga baba bafite Jersey zirenze imwe ,kandi mu Rwanda hari abakinisha jersey 2 mu myaka 3 yashampiyona itandukanye n’ibintu bituri mu mutwe ntushobora gutusha ngo unayikuremo ".

Ubundi amakipe aba afite uruganda ruyambika kuva kumasogisi kugera no kw’ikote ryo kwifubika mu gihe cy’imbeho,mu Rwanda amakipe menshi harimo n’ikpe y’igihugu Amavubi mu byiciro byose by’imikino itandukanye yambara imyambaro yakozwe na "Errea" ukagera kuri Police FC,APR FC na Rayon Sports yajyaga iyambara ese uyu muco urakenewe hano mu Rwanda ? icyo uyu muco umaze nugusirana urwibutso rw’ibyakubayeho mu mukino runaka ushobora kujya wereka inshuti zawe abana bawe birakwiye ko bitekerezwaho .

Umwambaro wabo baba bawukomeyeho cyane iyo umupira urangiye

Umwambaro Amavubi yari yambaye muri Chan 2018


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA