Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, Edouard Bamporiki yavuze ko kuba Ikipe y’Igihugu Amavubi yanganyije na Cameroon bidakwiye kunengwa.
Yabivuze nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Cameroon mu mikino yo gusha itike yerecyeza mu gikombe cy’Africa warangiye amakipe anganya 0-0.
Nyuma y’uyu mukino, benshi bagiye bagira icyo batangaza ku mikinire y’iyi kipe y’u Rwanda, bamwe bashima kuba yihagazeho ntiyinjizwe igitego mu gihe abandi bayinengaga kuba itabashije kujya mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Africa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yavuze ko ibyo bakoze ari ibyo kubahwitura kugira ngo urugamba bafite imbere bazarwitwaremo neza.
Ati “Kwimana u Rwanda si ukugugwiza ibitego gusa, si ugucyura iminyago gusa. No kugwa miswi ni uguhiga ubutwari, ni ukwesa umuhigo waguhesha gusomera ku ntango y’imihigo, ukavuga amacumu utarambaraye. U Rwanda mwarwimanye uko mushoboye, umutsindo tubonye uduhwiturire urugamba rw’ejo.”
Nyuma y’iyi mikino biteganyijwe ko Amavubi azongera gukina mu kwezi kwa Kamena arimo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar. Itsinda bari kumwe na Mali, Uganda na Kenya.
UKWEZI.RW