AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kwizera Olivier yavuze uko yiyumvise ubwo yahabwaga ikarika itukura muri Cameroon

Kwizera Olivier yavuze uko yiyumvise ubwo yahabwaga ikarika itukura muri Cameroon
25-02-2021 saa 09:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2534 | Ibitekerezo

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sport, Kwizera Olivier yavuze ko ubwo yahabwaga ikarita y’umutuku mu mukino wahuje u Rwanda na Guinea muri CHAN 2020, yumvise abaye nk’ugwiriwe n’ijuru.

Kwizera Olivier witwaye neza mu irushanwa ry’Igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN2020) kuko izamu rye ryiyinjiyemo ibitego bibiri muri bitatu ikipe y’u Rwanda yatsinzwe muri ririya rushanwa yagarukiye muri 1/4.

Ubwo yari mu kiganiro Versus kuri Television Rwanda, yagarutse ku ikarita y’umutuku yahawe ubwo u Rwanda rwakinaga na Guinea rukaza no gusezererwa ku gitego cyabonetse kuri Coup Franc yatewe ubwo yamaraga gusohoka mu izamu.

Ubwo uyu munyezamu yahabwaga iriya karita itaravuzweho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, Kwizera yagaragaje agahinda kenshi dore ko yabanje kwifata ku munwa.

Muri iki kiganiro yagize ati “Ntabwo numvaga ko ngiye gusohoka, naranaburanye mbwira umusifuzi nti rwose ntabwo nigeze mukoraho mbabarira umfashe…ariko nyuma igisubizo cyaje kuvamo byari bigoye kubyakira.”

Yaremeye arasohoka ariko umutima we wasohokanye umutwaro utoroshye dore ko yabonaga asize ikipe ye mu kangaratete.

Yagize ati “Kubyakira byarangoye cyane pe, birenze urugero ni kwa kundi uvuga ngo ijuru rirakugwiriye. Numvaga mbese ntanze nk’igihugu.”

Ubwo Perezida Kagame Paul yaganiraga n’abasore b’Ikipe y’Igihugu ubwo bari bageze mu mu Rwanda, yagarutse kuri iriya karita yahawe Kwizera, avuga ko nubwo adafite ubumenyi mu misifurire ariko abona iriya karita itari ikwiye kuba umutuku dore ko umusifuzi yari yabanje kumuka iy’umuhondo nyuma akaza kwisubira akamuha iy’umutuku.

Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo ndi umusifuzi, ariko iyo nza kuba umusifuzi umukino mba narawugenje ukundi ngira ngo ikarita y’umuhondo yari ihagije ariko umutuku…”

Umukuru w’u Rwanda yanagarutse ku byagaragaye ubwo umwe mu basifuzi yasuhuzanyaga n’umutoza wa Guinea ku buryo “Basa nk’abavuga ngo akazi turakujuje.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA