Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yashyize hanze amabwiriza agaragaza uko ibikorwa bya Siporo byemerewe gukorwa, bizajya bigenda ndetse anagaragaza uko imikino yemewe izajya igenda.
Ni amabwiriza yasohotse kuri iki cyumweru aje akurikira ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021 ikemeza ko ibikorwa bya siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yanagaragazaga ko Minisiteri ya Siporo izashyiraho amabwiriza y’uko ibi bikorwa bizajya bishyirwa mu bikorwa.
Imwe mu mikino yemerewe irimo Kwiruka, imikino ngororamubiri, umukino w’amagare, Tennis, Table Tennis, Golf, imyitozo yo kugenda n’amaguru, Karate, Kung-Fu, iteramakofe, ariko iyi yose hagakorwa imyitozo gusa.
Itangazo rya MINISPORTS kandi rivuga ko amakipe y’igihugu ndetse n’andi makipe ari mu marushanwa mpuzamahanga agomba gusaba uruhushya kugira ngo akore imyitoz ndetse naitabire imikino.
Muri iki cyumweru kandi Minisiteri ya Siporo yagiranye inama n’amashyirahamwe atatu arimo iry’umupira w’amaguru (Ferwafa), irya Volleyball (FRVB) ndetse n’irya Basketball (FERWABA) hagamijwe kurebera hamwe uko shampiyona zasubukurwa, ntabwo iyi mikino iri mu yasubukuwe nk’uko bamwe babikekaga.
UKWEZI.RW