AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mali yafatiwe ibihano na FIFA bituma Rayon Sports ikomeza aho ishobora kwibonera 125.000.000

Mali yafatiwe ibihano na FIFA bituma Rayon Sports ikomeza aho ishobora kwibonera 125.000.000
17-03-2017 saa 08:50' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 11888 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2017, akanama k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, kafashe umwanzuro wo guhagarika ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali (Femafoot) kubera uburyo Leta yivanze mu micungire n’imiyoborere y’iri shyirahamwe kandi bitemewe na FIFA. Ibi n’ubwo ari inkuru ibabaje ku baturage ba Mali, ni inkuru nziza kuri Rayon Sports igomba guhita itera mpaga ikipe ya AS Onze Createurs byagombaga gukina umukino wo kwishyura mu mpera z’iki cyumweru ndetse yari yanatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza.

FIFA yahagariste igihugu cya Mali mu marushanwa yose mpuzamahanga y’umupira w’amaguru yaba muri Africa no ku isi muri rusange. Iki cyemezo cyafatiwe Mali kubera kwivanga kwa Leta mu miyoborere y’umupira w’amaguru, cyafashwe nyuma yo kubanza kubihanangiriza bakanga bakabirengaho.

Minisiteri ya Siporo muri Mali iherutse kweguza komite nshingwabikorwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, ishyiraho komite y’agateganyo izaba icunga ikanayobora iby’umupira w’amaguru kugeza igihe hazatorerwa komite nshya, bitewe n’uko iyari iriho yagaragaje imbaraga nke n’imikorere idahwitse. Ibihano bya FIFA, bizagumaho kugeza igihe Leta izisuburiraho ku cyemezo cyo guluraho komite yayoboraga FEMAFOOT ikayisimbuza.

Ibyo bitumye Rayona Sports ikomeza mu irushanwa rya CAF Confederation Cup mu gice kibanziriza amatsinda idakinnye, aho yagombaga gukina na AS Onze Createurs yari yamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa Kane. Mu mukino ubanza wabereye muri Mali, iyi kipe ya AS Onze Createurs yari yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa. Gukomeza kwa Rayon Sports byatumye yo kwegukana amamiliyoni kubera gusa kugera muri iki cyiciro.

Nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubigaragaza, kujya mu cyiciro kibanziriza amatsinda byonyine bihesha ikipe amafaranga atari macye kandi yaramutse itsinze indi kipe bizahura mu mikino izwi nka "Play off" igahita ihabwa amadolari ya Amerika 150.000 angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 125.000.000 hanyuma n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu iyo kipe ikomokamo (FERWAFA) rigahabwa amadolari 15.000, ni ukuvuga asaga 12.500.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, ariko aya mafaranga aba ashobora kwiyongera iyo kipe iramutse yitwaye neza ntibe iya nyuma mu itsinda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA