AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Manishimwe Djabel yahagaritswe muri Rayon Sports ashinjwa gutererana ikipe

Manishimwe Djabel yahagaritswe muri Rayon Sports ashinjwa gutererana ikipe
9-01-2019 saa 07:59' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1861 | Ibitekerezo

Manishimwe DJabel yahagaritswe muri Rayon Sports nyuma yo gushinjwa imyitwarire itari myiza agata akazi

Manishimwe Djabel yari yajyanye n’abandi bakinnyi i Musanze ku wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2019 ubwo biteguraga umukino wa Musanze ariko ava mu mwiherero w’ikipe bukeye bwaho ari nawo munsi wari kuberaho umukino.

Manishimwe Djabel ni umwe mubakinnyi ba Rayon Sports ngenderwaho muri iyi minsi

Icyo gihe Manishimwe Djabel yatangarije ubuyobozi bw’ikipe ko afite ubutumire bw’ikipe yo muri Portugal, bityo ko agiye gushaka ibyangombwa muri Kenya bimwerekeza muri Portugal. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaramuretse aragenda.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko impamvu bafatiye Djabel ibihano ari uko yatereranye ikipe kandi ngo n’iyo kipe yamutumiye batayizi. Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Freddy , aganira na Rwandamagazine yagize ati” Djabel tumufata nk’uwatereranye ikipe kuko n’ikipe avuga ashaka kujyamo itigeze itanga ubutumire muri Rayon Sports ndetse ntitunayizi “.

Manishimwe Djabel yahanishijwe guhagarikwa ukwezi kose ndetse akazatanga ibisobanuro byo guta akazi agatererana ikipe.

Djabel yari aherutse gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA