AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Maroc : Imanishimwe ‘Mangwende’ yabaye umukinnyi w’Umukino muri Confederation Cup

Maroc : Imanishimwe ‘Mangwende’ yabaye umukinnyi w’Umukino muri Confederation Cup
18-10-2021 saa 09:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1656 | Ibitekerezo

Myugariro w’Ikipe y’u Rwanda, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende uherutse kwerekeza muri AS FAR Rabat yo muri Maroc, yabaye umukinnyi w’umukino ubwo ikipe ye yakinaga na JS Kabylie yo mu Algeria mu mukino wa Confederation Cup.

Muri uyu mukino waberaga muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel wagiye muri iriya kipe yo muri Morocco avuye mu ikipe ya APR FC, yitwaye neza bituma aza mu bakinnyi babiri bagizwe ab’uriya mukino wa Confederation Cup.

Ni umukino ikipe ya AS FAR Rabat yakinaga na JS Kabylie yo mu Algeria mu mukino wa aho ikipe ya FAR Rabat yatsinzwe igitego 1-0 kinjiye ku munota wa 19′.

Imanishimwe Emmanuel usanzwe ari myugariro ugenderwaho mu ikipe y’Igihugu, ni umwe mu bafashije ikipe ya APR FC kwitwara neza mu myaka y’imikino ibiri iheruka aho iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatwaye ibikombe bibiri bya Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.

Yerekeje muri Maroc tariki 01 Kanama 2021 aho yasinye imyaka itatu muri iriya kipe ya ASFAR ifite ibigwi muri Maroc.

APR FC yagiye avuyemo na yo ikomeje kugaragaza ubudahangarwa aho iyi kipe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje yanganyije na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia igitego 1-1 mu mukino iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yarushijemo iriya yo muri Tunisia.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA