AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mashami Vincent yagiriwe icyizere ngo akomeze atoze Amavubi

Mashami Vincent yagiriwe icyizere ngo akomeze atoze Amavubi
19-08-2019 saa 14:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 954 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Umuco na Siporo mu Rwanda yatangaje ko nyuma y’iminsi yari ishize arangije amasezerano ye, umutoza Mashami Vincent yagiriwe icyizere cyo gukomeza gutoza Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi.

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda rwatangaje ko Mashami Vincent yongereye amasezerano y’ umwaka umwe.

Abatoza babanje gutekerezwaho, harimo Umwongereza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi mu myaka yashize, ariko ntiyaza kwemezwa.

Umutoza Mashami Vincent ubu afite inshingano zo gutegura Amavubi afite imikino itandatu muri uyu mwaka, aho uwa mbere ubura ibyumweru bibiri gusa ukaba.

Iyi ni imikino Amavubi afite mu minsi iri imbere

Gushaka itike y’igikombe cy’isi

02/09/2019 : Seychelles vs Rwanda
09/09/2019 : Rwanda vs Seychelles

Gushaka itike ya CHAN

20/09/2019 : Ethiopia vs Rwanda

18/10/2019 : Rwanda vs Ethiopia

Gushaka itike ya CAN 2021

11/11/2019 : Mozambique vs Rwanda

19/11/2019 : Rwanda vs Cameroun

Muri Kanama 2018 nibwo Mashami Vincent yagizwe umutoza w’ Amavub.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA