Mashami Vincent uri kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi muri Cameroon, arasaba abasanzwe bashyigikira iyi kipe kuyigirira icyizere ariko bakanarushaho kuyisengera kugira ngo izabashe gutsinda umukino ifite kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2021.
Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo, aho aba basore b’Amavubi bakomeje kwitegura Cameroon.
Umutoza arasabwa gutsinda Cameroon kugira ngo icyizere kiyongere, gukomeza kandi birasaba ko Cap Verde izatsindwa na Mozambique.
Mu kiganiro n’Urubuga rwa FERWAFA, umutoza yasabye ko abasanzwe bashyigikira ikipe y’igihugu bayishyigikira, na yo ikabaha ibyishimo.
Yagize ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukudushyigikira cyane cyane abasanzwe badushyigikira bagakomeza kutwizera, kudusengera no kuduha icyo cyizere, n’ubwo bufasha baba babukeneye…”
Yongeyeho ati “Batwizere kandi natwe ntayindi mpamvu itubesheje aha ni ukugira ngo dushake ibyishimo batwifuzaho kandi natwe twifuza kuba twageza ku gihugu cyacu.”
U Rwanda ku wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2021 ruzakina umukino wa nyuma wo mu itsinda F na Cameroon.
Cameroon izakira imikino y’Igikombe cy’Africa izaba muri 2022 yo ifite itike.
U Rwanda rurasabwa kuba urwa kabiri mu itsinda F. Cameroon ni iya mbere n’amanota 10, ikurikiwe na Cap Verde ifite 7. U Rwanda ni urwa 3 n’amanota 5 naho Mozambique ifite amanota 4.
U Rwanda rutsinze Cameroon rwagira amanota 8, icyo gihe Cap Verde itsinze ni yo yakomeza. Mozambique itsinze Cap Verde yagira amanota 7 na yo, hakerebwa uko umukino w’u Rwanda na Cameroon urangira.
UKWEZI.RW