Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro imikino y’igikombe cy’Isi muri uyu mwaka wa 2018, yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 14 Kamena 2018, i Moscow mu gihugu cy’u Burusiya.
Umukuru w’igihugu yagaragaye muri ibi birori ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe aho bagaragaye kuri Sitade ya Luzhniki bitabiriye ibi birori byari byitabiriwe n’ibihumbi by’abaturutse impande zose z’Isi.
Ni ibirori kandi byari byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino harimo Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Igikomangoma cya Arabie Saudite Mohammed Bin Salman n’abandi batandukanye.
Umukino wa mbere w’iki gikombe cy’Isi wahuje u Burusiya bwakiriye na Arabie Saoudite, urangira u Burusiya bunyagiye iki gihugu cya Arabie Saoudite ibitego bitanu byose ku busaPerezida Kagame yari mu bitabiriye ibirori bifungura imikino y’igikombe cy’Isi cya 2018Perezida Kagame yagaragaye muri Sitade ari kumwe na Gen. James Kabarebe
Perezida Vladimir Putin watanze ijambo ry’ikaze ndetse anafungura ku mugaragaro iyi mikino y’igikombe cy’isi muri 2018Sitade yari yakubise yuzuyeRobbie Williams niwe muhanzi waririmbye mu gufungura iyi mikino, uyu yanakoze agashya aratukanaIgihugu cy’u Burusiya cyatangiye neza, banyagiye Arabie Saoudite ibitego bitanu byose ku busa