AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto : Rayon Sports ibashije kwihagararaho imbere ya Mamelodi Sundowns

Mu mafoto : Rayon Sports ibashije kwihagararaho imbere ya Mamelodi Sundowns
7-03-2018 saa 20:17' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3387 | Ibitekerezo

Umukino w’ishiraniro wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo mu mikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo, CAF Champions League, urangiye Rayon Sports ibashije kwihagararaho imbere y’abafana bayo inganya n’iyi kipe y’igihangange kuri uyu mugabane wa Afurika

Ni umukino ubanza Rayon Sports yari yakiriye Mamelodi Sundowns, waberaga I Kigali kuri Sitade Amahoro I Remera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018.

Uyu mukino watangiye ahagana 18h00 nibwo umukino watangiye Rayon Sports itangira isatira mu minota 10 yambere Rayon Sports yatangiye neza ariko ntiyagira igitego ibona.

Mu minota 20 yakurikiyeho Mamelodi Sundowns yihariye umupira inahusha ibitego 3 byari byabazwe igice cyambere cyarangiye ari ubusa ku busa Rayon Sports ikomeje kwihagararaho kuruhande rwa Mamelodi Sundowns abakinnyi bayo nka Tau Rercy na Sirino Gaston bari bazonge Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje yariye karungu ku buryo kugeza mu minota 70 y’igice cya kabiri Rayon sports yari ikiyoboye umukino abakinnyi bayo nka Hussein Chabalala, Yannik Mukunzi na Kwizera Pierro bakomeza bagerageza gusatira iyi kipe ari nako ikomeza ikina isubira inyuma cyane

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe ya Mamelodi Sundowns

Uko iminota yakomezaga kugenda y’icuma Rayon Sports yakomezaga kwihagararaho abakinnyi bayo bo kuruhande nka Rutanga Eric atangira kugeza amahirwe ya kure ariko Denis Onyango umuzamu wambere muri Afurika akayikuramo ku munota wa 75 Rutanga Eric yateye umupira ukubita umutambiko w’izamu abafana bose bari bahagurutse ariko Denis Onyango awukuramo

Abakinnyi ba Rayon Sports ntibacitse intege bakomeza gusatira ,umutoza wa Rayon Sports Ivan Minart yakoze impinduka Ismaila Diarra asimburwa na Chirs Mbondi noneho Rayon Sports itangira gusatira bigaragara , ku munota wa 88 Denis Onyango yaze amakosa afatira umupira hanze y’urubuga r’umuzamu byatumye Rayon Sports ibona kufura Kwizera Pierrot awuteye ujya hanze y’izamu

Byatumye iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yose anganya ubusa ku busa umusifuzi yongeraho iminota 3 y’inyongera Rayon Sports ikomeza kw’ihagararaho,umukino urangira ari ubusa ku busa .

Umukino wo kwishyura uteganyijwe muri Afurika y’epfo hagati y’iminsi 10 uhereye ubu abafana n’abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye kunganya na Mamelodi Sundowns kuko baje mu kibuga ntamahirwe bahabwa yo gutsinda cyangwa kunganya na Mamelodi Sundowns .

Abakinnyi babanje gusuhukanya mbere y’uko umukino utangira

Shaban Hussen Chabalala, Umwe mu nkingi za mwamba muri Rayon Sports wanakoze akazi gakomeye muri uyu mukino, aha yari kumwe na Vilakazi Sibusiso wa Mamelodi

Usengimana Faustin wa Rayon Sports yageragezaga kwambura umupira Tau Percy wa Mamelodi

Abatoza b’ikipe ya Mamelodi bayobowe na Pitso Mosimane bari bari kureba uko abakinnyi babo bitwara

Abatoza ba Rayon Sports bayobowe na Ivan Mannaert

Manzi Thierry na Imanishimwe Djabel ba Rayon Sports ntabwo bari bari ku rutonde rw’abafatanyije nayo muri uyu mukio

Abafana ba Rayon Sports bari babukereye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA