Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2018, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura mu cyubahiro, Uwimanishaka Prince wari umukinnyi w’ikipe y’igihugu mu mukino wa Cricket witabye Imana ku Cyumweru tariki 3 Kamena 2018 aguye mu bitaro bya Kibagabaga azize uburwayi butunguranye .
Kuri uyu wa kabiri abakinnyi ba Cricket abakunzi ba siporo muri rusange bamuherekeje mu cyubahiro ,ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ho mu karere ka Gasabo .
Prince agiye yari umusore ukiri muto kuko yarafite imyaka 21 gusa yari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yaherukaga gukinira ikipe y’igihugu bakina na Zambia umukino wabereye I Kigali.
Kuri ubu Prince yafatanyaga na bagenzi be kwitegura imikino izabahuza na Uganda na Kenya ,urupfu rwa Prince rwaratunguranye cyane .Uwimanishaka Prince afpuye afite imyaka 21 yagiraga ishyaka no guhatana mu kibuga cyane Inshuti z’umuryango ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be agahinda kari kose
Dusingizimana Eric kapiteni w’ikipe y’igihugu nawe yari yaje guherekeza murumuna weAbakinnyi bagenzi be bakinana mw’ikipe y’igihugu bari baje kumuha icyubahiroAbakinnyi bari bahari ari benshiBakuru be bakina cricket ntibazamwibagirwa bati duhombye umukinnyiUwamahoro Cynthia wanditse amateka mu bakobwa bagenzi be kw’isi mu mukino wa cricket nawe yari yaje gutabara umuryango wa Prince