AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu minsi ibarirwa ku ntoki Sam Karenzi, Axel na Taifa barumvikana kuri FineFM

Mu minsi ibarirwa ku ntoki Sam Karenzi, Axel na Taifa barumvikana kuri FineFM
29-09-2021 saa 11:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2392 | Ibitekerezo

Sam Karenzi usanzwe ari Umunyamakuru wa Siporo wamaze gusezera kuri Radio 10 kimwe na Bagenzi be Axel Horaho na Bruno Taifa, mu minsi micye baratangira kumvikana kuri Fine FM n’ubundi mu kiganiro kidatandukanye n’icyo bakoraga kuri Radio 10 kikaza guhagarara.

Mu minsi ishize byari byatangajwe ko aba banyamakuru bakoranaga ikiganiro Urukiko kuri Radio 10 bagiye kwimukira ku yindi radio.

Gusa ba nyirubwite bari bataragira icyo babitangazaho kugeza ubwo ubu Sam Karenzi yamaze gusezera ku buyobozi bwa Radio&TV 10 aho we ubwe yitangarije ko agiye kumvikana kuri Fine FM.

Byavugwaga ko bazimukana ikiganiro Urukiko bakoraga kuri Radio 10 gusa ngo izina ryarahindutse ubu ryabaye Urukiko rw’Ubujurire.

Uyu Munyamakuru uvuga ko bitaremezwa neza 100% ariko ko ikiganiro cyabo bifuza ko cyakwitwa kuriya ndetse ko kizajya gitambuka guhera saa yine z’amanywa (10:00) kikamara amasaha atatu.

Yagize ati “Ni byo tuzatangira kumvikana kuri Fine FM ivugira kuri 91.3 kuva tariki ya 4 Ukwakira 2021. Tugiye kujurira, nyuma y’uko ibya mbere bihagaritswe, ubu tugiye kujurira, ni Urukiko rw’Ubujurire.”

Hatagize igihinduka, nubundi nk’uko byari byatangajwe mbere, Karenzi Sam azajya akorana kiriya kiganiro na mugenzi we Horaho Axel na Bruno Taifa bombi banakoranaga kiriya kiganiro cyo kuri Radio 10.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA