Umukino w’ishiraniro wahuzaga Ikipe ya APR FC na mukeba wayo, Rayon Sports mu mikino y’igikombe cy’Intwari urangiye APR FC ibashije gutsinda Rayon Sports imbere y’imbaga y’abafana bayo bari baje kuri Sitade Amahoro ari benshi cyane. Gusa ariko n’ubwo APR FC itsinze ntibashije kwegukana igikombe cy’Intwari
Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro, i Remera kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare ari nabwo mu Rwanda hizihizwaga ku nshuro ya 24, Umunsi w’Intwari.
Iri rushanwa ryiswe "Heroism Football Tournament 2018" ryari ku musozo waryo rirangiye ryegukanywe na Rayon Sports n’ubwo APR FC yari imaze kuyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe.
Umukino wari wabanje guhuza Police FC na AC Kigali warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ari naby byahise bihesha Rayon Sports igikombe mu buryo bwasaga n’ubudasubirwaho dore ko APR FC yasabwaga gutsinda ibitego birenze bitandatu ku busa bwa Rayon Sports.
Nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe APR Fc yahise igira amanota 4 mu gihe na Rayon Sports yakomeje kugira ane ariko yo ikaba izigamye ibitego byinshi ari nabyo biyihesheje igikombe