AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu nama y’Inteko rusange ya Rayon Sports, habayeho gusasa inzobe hafatwa imyanzuro ihamye

Mu nama y’Inteko rusange ya Rayon Sports, habayeho gusasa inzobe hafatwa imyanzuro ihamye
29-01-2017 saa 19:39' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 6574 | Ibitekerezo

Ahagana saa tanu za mu gitondo, mu mvura nyinshi, kuri iki cyumweru tariki 29 Mutarama 2017, abagize umuryango wa Rayon Sports bahuriye ku Kicukiro basasa inzobe bacoca ibibazo bafite ndetse bafata n’ingamba nshya mu nama y’inteko rusange.

Nk’ibisanzwe mu muryango iyo bacoca ibibazo, impaka, gukoresha amagambo akomeye no gushinjanya amakosa nibyo byaranze iyo nama y’inteko rusange, ahanini bibaza ku kudatera imbere ndetse n’ibibazo birimo kuvugwa muri Rayon Sports kandi irimo itsinda ari iya mbere.

Impande 2 zidahuza no kutubahiriza amategeko y’umuryango biri mu byavuzwe ndetse bimara umwanya munini byibazwaho cyane. Bamwe mu bantu bayoboye Rayon Sports bibaza impamvu nta gihinduka.

Inama y’Inteko rusange yitabiriwe n’abanyamuryango batandukanye

Gacinya Dennis, Perezida wa Rayon Sports

Bimwe mu byakuruye impaka cyane ni ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports FC iyisaba gushaka ubuzima gatozi, bamwe mu banyamurango bakaba batiyumvisha ukuntu Rayon Sports FC igomba kongera gushaka ubuzima gatozi kandi n’umuryango wa Rayon Sport ibufite. Ikindi cyakuruye impaka cyane ni uburyo bwo kongera amasezerano n’umuterankunga mukuru ari we Skol.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’inteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports :

  • Gushaka ibiro n’umukozi uhoraho uzajya ucunga umutungo wa Rayon Sports
  • Gushishikariza abafana kwitabira gahunda ya TIT yo gutera inkunga ikipe ibinyujije mu butumwa bugufi (SMS).
  • Gushyiraho umwiherero uzahuriramo abanyamuryango bose bagahanagura umwanda uvugwa muri Rayon Sports.
  • Gukurikiza amategeko ahari ndetse no kuyavugurura
  • Ku bijyanye n’ubuzima gatozi bwa Rayon Sports FC, ntigomba gutandukana n’umuryango wa Rayon Sports

Abanyamuryango babiri bemeye kwitanga mu buryo bw’amafaranga azafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umwe muri iyo myanzuro, muri abo hakaba harimo Ngarambe Charles wemeye guhemba mu gihe cy’amezi 6 umukozi uhoraho uzakorera Rayon Sports, ndetse na Hadji Yusuf yemera kwishyura inzu uwo mukozi azakoreramo na we mu gihe cy’umwaka, ndetse ni nawe wasabye ko habaho umwiherero w’abanyamuryango.

Umuhanzi Senderi International Hit na we yari ahari

Abagize Komite ya Rayon Sports

Mu bindi byaganiriwe muri iyo nama harimo uko bategura umukino wa Confederation Cup aho izajya gukina muri Sudani y’epfo, ndetse Minisiteri yabateye inkunga y’amatike y’indege 25, nta hoteli ariko barimo kuganira na Rwandair kugirango ibahe indege ijyamo abantu 60 hanyuma ikanabagabanyiriza igiciro bikava ku madorali 500 bikajya kuri 400 kugirango n’abafana bazabashe guherekeza ikipe ndetse abafana baramutse babaye benshi hashobora gushakwa indege ijyamo abantu 120.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA