AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasezerewe mu ikipe yakinagamo muri Tanzania

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasezerewe mu ikipe yakinagamo muri Tanzania
12-12-2016 saa 09:25' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3669 | Ibitekerezo

Umukinnyi w’umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Miggy, wamenyekanye cyane mu Rwanda akinira ikipe ya APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze gusezererwa n’ikipe yari amaze igihe akinira ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Mugiraneza Jean Baptiste yemeye ko yamaze guhagarikwa, aho yavuze ko bimutunguye kuko atari abyiteguye, cyane ko mu ikipe ya Azam yitwaraga neza cyane. Gusa yavuze ko adashobora gutangaza impamvu yatumye ahagarikwa.

Yagize ati ”Muri Azam nagaragaye inshuro ntabara mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, sinshobora gutangaza igitumye bampagarika kuko nawe urabizi nshobora kuvuga ukuri kose bikazangora nyuma kuko bafite ibyo bagomba kumpa kuko nari ngifite amasezerano y’amezi 8, bagomba kuyampembera rero hanyuma nzatangaza ukuri ibyo byose birangiye”.

Uyu wari umwaka wa kabiri Miggy akina muri Azam FC, akaba yaragerageje kwitwara neza kuko muri uyu mwaka yari amaze gutsindira iyi kipe ibitego bibiri muri shampiyona. Gusa si we wenyine wirukanwe muri iyi kipe kuko hari na bagenzi be bahuye n’ikibazo nk’icye.

Ibintu ngo byazambye nyuma y’urupfu rw’umuyobozi mukuru wa Azam, ndetse na Miggy ubwe yatangaje ko nta kibazo yari afitanye n’umutoza, ndetse ngo yanamwemereye ko yakomeza kuba akora imyitozo muri iyi kipe n’ubwo yasezerewe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA