Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Iragire Saidi yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we nyuma y’imyaka igera kuri itanu bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2020 nibwo Iragire Saidi n’umugore we, Umubyeyi Dinha basezeraniye imbere y’amategeko bakiyemeza kubana akaramata. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge nyuma yo kumara imyaka 5 bakaba banafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports barimo Perezida wayo Munyakazi Sadate, umuganga wayo Dr Mugemana Charles, abatoza nka Kirasa Alain n’abandi bakozi bayo ndetse na bamwe mu bakinnyi bakinana mu ikipe bari baje kumushyigikira.
Iragire Saidi yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 asinyamo amasezerano y’imyaka 2 nyuamy’uko yari aturutse muri Mukura VS yakiniraga mbere.