Abakinnyi b’ikipe yaserukiye Korea ya Ruguru mu mikino yo gusiganwa n’amaguru mu marushanwa ya Winter Olympics ari kubera muri Korea y’Amajyepfo muri PyeongChang, bafite ubwoba bw’uko Perezida Kim Jong-un azabashyira mu gihome cyangwa akabakorera ibikorwa by’itotezwa nyuma y’uko basezerewe mu irushanwa nta mudali n’umwe begukanye.
Perezida Kim Jong-un wamenyekanye cyane nk’umunyagitugu ukomeye, aherutse kohereza abakinnyi 22 muri Koreya y’Epfo baserukiye igihugu cye mu marushanwa yo gusiganwa n’amaguru yiswe Winter Olympics.
Abakinnyi b’iyi kipe yo muri Koreya ya Ruguru (Kim Jong UN) barimo abasore ndetse n’inkumi,bafite ubwoba bw’uko bashobora gufungwa cyangwa bagatotezwa mu gihe bageze mu gihuhu dore ko bagiye gutaha amara masa badatahanye umudali n’umwe.
Kim Jong-Un yahaye ubufasha abakinnyi bari basohokeye igihugu bamwizeza ko bazitwara neza mu marushanwa, birangira basezerewe nta mudali n’umwe babashije kubona.
Bivugwa ko aba basore n’inkumi bashobora kuzafungwa cyangwa bagakorerwa ibindi bikorwa bikarishye nibagera mu gihugu cyabo, cyane ko atari ubwa mbere ibihanop nk’ibi bizaba bihawe abakinnyi nyuma yo guserukira igihugu bagataha amara masa.
Abavuga ibi babisanisha n’ubugome ndetse n’imyitwarire ya Perezida w’iki gihugu Kim Jong Un, aho bavuga ko atazihanganira aba bakinnyi bakubutse muri Korea y’Epfo nta mudali n’umwe batahanye kandi bari baserukiye igihugu.
Abakinnyi baserukiye Korea ya Ruguru bafite ubwoba ko bazafungwa kubera ko batsinzwe
Mu mwaka wa 1966 nibwo uwari Perezida w’iki gihugu, Kim Il Sung akaba ari na Sekuru wa Kim Jong Un, yafatiye ibihano bikomeye ikipe y’igihugu yari ivuye mu marushanwa y’igikombe cy’Isi nta kintu icyuye, maze ubwo abakinnyi basesekaraga ku kibuga cy’indege batashye bahita batabwa muri yombi barafungwa banakorerwa itotezwa rikomeye.
Icyo gihe ikipe y’iki gihugu yari yahuye na Portigal maze iyisezerera iyitsinze ibitego 5 kuri 3.
Muri 2010 na none byavuzwe ko uwari Umutoza w’ikipe y’igihugu ndetse n’abakinnyi bitabiriye amarushanwa y’igikombe cy’Isi, ngo barahanwe bikomeye nyuma yo gusezerererwa mu majonjora, ubwo imikino yaberaga muri Afurika y’Epfo.
Iyi ni ikipe ya Korea ya Ruguru mu gikombe cy’Isi 1966, yageze mu gihugu imaze gusezererwa bagahita babata muri yombi bakabafunga