Ndikumana Hamad Katauti wabaye umukinnyi w’amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi ubu akaba yatozaga ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza wungirije Olivier Karekezi, yapfuye urupfu rutunguranye mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017, Katauti yitabiriye imyitozo ya Rayon Sports atashye ahita aremba, nyuma y’akanya gato ahita ashiramo umwuka nk’uko byemezwa na bamwe mu bakinnyi n’abayobozi batandukanye mu ikipe ya Rayon Sports.
Inkuru y’incamugongo mu bakunzi ba Rayon Sports n’ab’imikino muri rusange yasakaye mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ariko kugeza n’ubu iby’urupfu rutunguranye rwa Katauti benshi ntibarabasha kubyiyumvisha cyane ko nta burwayi buzwi yari afite.