Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Guinée (Feguifoot) ryatoye nyina wa Paul Pogba kuba ambasaderi y’umupira w’amaguru mu bagore.
Paul Pogba akina hagati mu ikipe ya Manchester United. Yeo Moriba yahoze akinira ikipe ya Guinee y’ abagore yagizwe ambasaderi w’ abagore b’ iki gihugu umupira w’ amaguru nyuma yo guhura na Perezida wa Feguifoot, Mamadou Antonio Souare.
Souare afite icyizere ko Paul Pogba n’abo bavukana babiri ko bazafasha mama wabo agakora neza icyo gikorwa, mu gihe ishyirahamwe ryifuza umupira w’ amaguru w’ abagore ku yindi ntera.
Moriba yavuze ko ashimishijwe n’ inshingano nshya yahawe. Yagize ati "Ndishimye kubera ibyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Guinée n’ umuyobozi waryo bakoze."
Yeo Moriba yabyariye Florentin na Mathias mu gihugu cya Guinée, mbere y’ uko ajya mu Bufaransa ahavukiye Paul.
Bakuru ba Paul Pogba bakina mu ikipe y’igihugu cya Guinée, Syli, mu gihe uwo mukinnyi wo hagati muri Manchester United amaze gutsindira igikombe cy’isi mu gisata cya U-20 n’icy’abakuze mu ikipe y’Ubufaransa.
Umukinyi w’inyuma Florentin yahoze akinira ikipe yo mu gihugu cya Turquie, Genclerbirligi, mu gihe umukinyi w’imbere, Mathias akinira ikipe Tours yo mu Bufaransa.