AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyuma y’igenda rya Youssef Rayon yasinyishije rutahizamu kabuhariwe w’Umunya-Uganda

Nyuma y’igenda rya Youssef Rayon yasinyishije rutahizamu kabuhariwe w’Umunya-Uganda
26-01-2022 saa 11:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 652 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko Rayon Sports ibuze rutahizamu ukomeye w’Umunya-Maroc, Rharb Youssef wasubiye mu ikipe ye ya Raja Casablanca, ubuyobozi bw’iyi kipe bwasinyishije undi rutahizamu ukomeye w’Umunya-Uganda, Musa Esenu.

Ni rutahizamu waraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 nibwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports.

Uyu rutahizamu akaba yahawe nimero 7 akaba ari yo azajya yambara, ni nimero yambarwaga n’umunya-Maroc, Rharb Youssef yambaraga ariko ubu yasubiye iwabo.

Nyuma yo gusinya, Esenu yasezeranyije abakunzi ba Rayon Sports ko azakora ibishoboka byose ngo atsinde ibitego muri Rayon Sports nka kimwe bamutegerejeho.

Ati “Muri rusange ndishimye kuba ndi muri iyi kipe, gukorana n’umutoza n’abakinnyi nzongeramo n’ingufu zanjye, ndabasezeranya ko nzakora icyo bisaba cyose kugira ngo ntsinde ibitego muri Rayon Sports.”

Yakomeje avuga ko abakunzi b’iyi kipe bagomba kumwitegaho byinshi, ngo uyu ni umwanya wo gukora cyane.

Ati “Bagomba kunyitegaho byinshi kuko ni izindi nshingano kuri njye, ngiye gukora cyane, ibyo n’ibyo nasezeranya abafana, baze badufashe ntabwo tuzabatenguha.”

Esenu Musa asinyiye Rayon Sports avuye muri Bul FC yo muri Uganda, akaba asize atsinze ibitego byinshi mu gice kibanza cya shampiyona ya Uganda aho yatsinze ibitego 8. Ni rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye nka KCCA, Vipers n’andi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA