Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019 nibwo amakipe yabashije gutanga ibihumbi 100 FRW yo kwiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro yamaze kumenya ayo bizahura, aho Rayon Sports izatangira ihura na AS Kigali mu gihe APR FC izisobanura na Rwamagana City.
Ni tombola yabereye ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA). Iyi tombola igaragaza uko amakipe azahura ku munsi wayo wa mbere yayobowe na Kamanzi Karim, Eric Nshimiyimana wabaye umukinnyi ukomeye akaba n’umutoza ndetse na Kayishakire Hadidja uyobora umupira w’abagore.
Igikombe cy’uyu mwaka gifite umwihariko kuko aricyo gikombe kibayemo tombola mu buryo busesuye.
Mu myaka yashize amakipe yo mu cyiciro cya mbere yahitaga atomborana n’ayo mu cya kabiri. Ikindi kandi muri uyu mwaka amakipe yiyandikishije mu kwitabira iki gikombe ni 20 mu bagabo. Mu gihe mwaka ushize cyari cyitabiriwe n’amakipe 30. Akandi gashya kabaye muri iki gikombe, ni uko iki gikombe kizakinwa nyuma ya shampiyona.
Muri uyu mwaka amakipe yiyandikishije kwitabira iki gikombe mu bagabo ni 20 mu gihe mu bagore ari amakipe 9 nayo yagabanijwe mu matsinda 3.
Dore uko tombola yagenze mu buryo burambuye :
Tariki ya 4 Kamena 2019
Hope vs Gasogi United
AS Kigali vsRayon Sports
Interforce FC vs Intare FC
Sunrise Vs Espoir fc
Tariki ya 5 Kamena 2019
Gicumbi FC vs Police FC
Vision FC VS Bugesera FC
APR FC vs Rwamagana FC
Etoile de L ‘Est VS Kiyovu Sports
Marines FC vs Etincelles FC
Mu cyiciro cy’abagore
Itsinda rya 1 : AS Kigal WFC, Inyemera WFC na AS Kabuye WFC
Itsinda rya 2 : Rugende WFC, Kamonyi WFC na Scandinavia WFC
Itsinda rya 3 : ES Mutunda WFC, Freedom de Gakenke WFC na Bugesera WFC
Imikino ibanza izakinwa tariki ya 4 na 5 Kamena mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki ya 7 na 8 Kamena 2019. Mukura Victory Sport niyo ifite igikombe cy’umwaka ushize , aho yari yatsinze Rayon Sport ku mukino wa nyuma.
Iyo bifitnye isano : ‘Amakipe ashobora gutsinda Gasogi, Rayon Sports ntirimo’ KNC