Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yahuye n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Basketball iri mu irushanwa rya FIBA Afrobasket 2021, abagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yagejeje ubutumwa ku ikipe y’Igihugu ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.
Ni ikiganiro aba bakinnyi b’u Rwanda bagiranye na Minisitiri mbere y’umunsi umwe ngo bahure n’ikipe y’Igihugu cya Guinea mu mukino w’ishiraniro ushobora gutuma u Rwanda rusezererwa cyangwa rugakomeza muri 1/4 cy’iri rushanwa.
Minisitiri Aurore yabwiye aba bakinnyi b’u Rwanda ko Perezida Paul Kagame “abashimira uburyo bakomeje kwitanga bashimisha Abanyarwanda.”
Ubu butumwa kandi bwibanze ku kamaro ko gukinana icyizere bafite ishyaka ryo guhesha ishema Igihugu cyabo.
Perezida Paul Kagame usanzwe akunda umukino wa Basketball, nibura 75% by’imikino u Rwanda rwakinnye muri FIBA Afrobasket, yarayirebye dore ko yarebye umukino wa Mbere u Rwanda rwatsinze iya DRC.
Perezida Kagame kandi yarebye umukinono u Rwanda rwatsinzwemo na Cap Vert mu gihe uwo rwatsinzemo Angola atawurebye dore ko wanabaye ari ku mugabane w’u Burayi mu ihuriro ryiga ku ishoramari rya Africa.
Biteganyijwe ko umukino wa kamarampaka uhuza u Rwanda na Guinea uza kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021 aho u Rwanda ruza kurara rumenye niba rukomeza cyangwa rusezererwa.
UKWEZI.RW