AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RUDI GUTENDORF wigeze gutoza Amavubi yitabye Imana

RUDI GUTENDORF wigeze gutoza Amavubi yitabye Imana
15-09-2019 saa 07:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1592 | Ibitekerezo

Umutoza RUDI GUTENDORF watoje Ikipe y’ igihugu cy’ u Rwanda mu 1999 yitabye Imana kuri uyu wa 14 Nzeri 2019 aguye iwabo mu mujyi wa Koblenz mu gihugu cy’ u Budage.

Nyakwigendera RUDI GUTENDORF ari mu batoza batoje amakipe menshi kuko yatoje amakipe 19 harimo n’ Amavubi yatoje mu 1999 kugera muri 2000.

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza yashimiye uyu mutoza akazi keza yakoreye u Rwanda anamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Rudi Gutendorf yatoje Amavubi asimbuye Turkey MetinTürel wayatoje kuva mu 1991 nawe akorerwa mu ngata na Serbia na Montenegro RatomirDujković wayatoje kuva 2001kugera muri 2004.

Rudi Gutendorf yavutse tariki 30 Kanama 1926, yitabye Imana ejo tariki 14 Nzeri 2019 afite imyaka 93.

Mbere y’ uko aba umutoza yakiniye ikipe y’ iwabo yitwa TuS Neuendorf. Yahagaritse gukina mu 1953, abona license y’ ubutoza mu 1954, yaherukaga gutoza muri 2003.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA