AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rayon Sport yimaze agahinda yatewe na APR FC yihimura itsinda Kiyovu - AMAFOTO

 Rayon Sport yimaze agahinda yatewe na APR FC yihimura itsinda Kiyovu  - AMAFOTO
27-01-2017 saa 19:29' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1458 | Ibitekerezo

Umukino usanzwe ari uw’amateka ariko wagabanyije ubukana wari usanganwe kubera ubukene bw’ugarije aya makipe y’ abakeba, Rayon Sport na Kiyovu Sport zahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2017.

Ni umukino watangiye ubona Rayon Sport isatira kurusha Kiyovu aho ku munota wa 16 w’igice cya mbere Mussa Cammara yaboneye igitego cya mbere cya Rayon Sport .

Igice cya mbere cy’umukino kijya kurangira Kiyovu sport yabonye amahirwe iyabyaza umusaruro ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso Yamini Salom ahita atsinda igitego cy’umutwe ariko abasifuzi bemeza ko yaraririye.

Kiyovu Sport ntiyacitse intege yakomeje gusatira cyane kurusha Rayon Sport gusa igice cya mbere kiza kurangira nta gitego ibonye.

Mu gice cya kabiri Rayon sport yatangiye isatira ndetse inahusha igitego ku munota wa 49, amakipe yose wabonaga arimo yigana ku buryo mu minota ibanza y’igice cya kabiri wabonaga umukino utaryoheye ijisho.

Umukino ntiwaryoheye ijisho nk’uko byari byitezwe

Ku munota wa 56 Rayon Sport yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Manishimwe Jaber nibwo Kiyovu yabonye biyikomeranye itangira gusimbuza ariko biba iby’ubusa.

Bidatinze Mugeni Fabrice yahise itsinda igitego cya Gatatu cya Rayon Sport ku mupira w’umuterekano warivuye ku ikosa bari bakorewe ndetse ryavuyemo ikarita itukura yahawe umukinnyi wa Kiyovu Mukamba birangira kiyovu itakaje amanota 3 y’uyu munsi.

Masud Djyuma umutoza wa Rayon Sport mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko yishimiye intsinzi kuko yari amaze iminsi ari ku gitutu nyuma yo gutsindwa na APR FC ndetse anemeza ko impamvu batsinzwe na APR FC atari uko umukinnyi Shassiri yari yaroze bagenzi be ahubwo ngo ni uko ikipe ye yari yarushijwe bigaragara ndetse ko nibyo by’uburozi atabizi ahubwo ari ibihuha abantu bakwirakwije.

Rayon Sport iraye ku mwanya wa mbere mu gihe hategerejwe umukino wa APR FC na Bugesera FC, ku kibuga cya Bugesera ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017.

Masud Djuma umukino wose yari ahagaze

Aha bateraga umupira w’umuterekano wavuyemo igitego

Abafana ba Rayon bishimira insinzi

Masud Djyuma mu kiganiro n’abanyamakuru umukino urangiye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA