Ikipe ya Rayon Sports kabuhariwe mu kugira abafana benshi hano mu Rwanda ntiyorohewe mu mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho nyuma yo gutsindirwa i Rubavu na Etincelles na Miroplast yayihagamye ikagerekaho kuyikuraho inota rimwe
Uyu mukino wahuje Rayon Sports na Miroplast, ikipe yo kwa Mironko niyo yakiriye uyu mukino ndetse ibasha no kwihagararaho benshi bari baziko Rayon Sports igiye kuyihimuraho birangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe
Abafana ba Rayon Sports bitereye mu bicu ku munota wa 23 ubwo Nahimana Shassir yanyeganyezaga inshundura ku mupira yaherejwe na Rutanga Eric wari uteye coup franc.
Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports yatinze kwinjira mu mukino bituma abakinnyi ba Miroplast babiba umugono babaca mu rihumye babishyura igitego ku munota wa 50 cyatsinzwe n’Umunya-Ghana, Akuffo Muhamed Roo ku mupira yaherejwe na Kapiteni wayo, Tuyisenge Pekeyake.
Karekezi yakoze impinduka ashaka gusatira ariko Miroplast yaherukaga kuvugwamo ibibazo byo kutishyura abakinnyi nyuma y’uko umucungamutungo wayo yacikanye amafaranga yagombaga kubahemba, iba ibamba amakipe asoza iminota 90 anganya 1-1.
Mu yindi mikino, Kiyovu Sports yanyagiye Etincelles FC ibitego 3-0 ihita inafata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20 nyuma yuko AS Kigali yananiwe kwikura i Nyamata ikahanganyiriza 0-0 na Bugesera FC.
Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2017
– Police Fc 1-2 Sunrise Fc
Imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, 23 Ukuboza 2017 :
– Miloplast FC 1-1 Rayon Sports
– Kiyovu Sports 3-0 Etincelles FC
– Bugesera FC 0-0 AS Kigali
– Kirehe FC 0-0 Marines FC
– Espoir FC 0-0 Mukura VS
Indi mikino izakinwa ku ya 27 Ukuboza 2017
– APR Fc vs Musanze Fc (Stade de Kigali)
– Gicumbi Fc vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi)