Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2017, nibwo ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Nigeria mu mujyi wa Lagos, aho iba igiye gukina na Rivers United mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa (CAF Confederation Cup), uyu ukaba ari umukino ubanza ifitemo urugamba rutoroshye.
Uyu ni umukino utarabereye igihe kuko mu Rwanda twari mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, bituma umukino wari uteganyijwe mu cyumwery cyo kwivuka wimurirwa ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017.
Mu bakinnyi Rayon Sports ijyana guhangana na Rivers United muri Nigeria, ntibarimo Nahimana Shasir wari umaze iminsi afite imvune, gusa ku rundi ruhande Abouba Sibomana agaragara muri 18 bazitabazwa muri uyu mukino.
Dore urutonde rw’abakinnyi bose Rayon Sports izifashisha muri Nigeria :
Ndayishimiye Jean Luc Bakame, Mutuyimana Evariste, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Irambona Eric, Mugabo Gaby, Mugisha François, Sibomana Abouba, Kwizera Pierrot, Mugeni Fabrice, Niyonzima Olivier, Nshuti Dominique Savio, Nova Bayama, Manishimwe Djabil, Muhire Kevin, Nsengiyumva Moustapha, Tidiane Koné na Moussa Camara.
Abagize Staff technique barimo Umutoza mukuru n’abamwungirije : Masudi Djuma, Nshimiyimana Maurice Maso, Lomami Marcel na Manirakiza Claude, umuganga w’ikipe, Mugemana Charles naho ugenda abayoboye ni Gakwaya Olivier.
Rayon Sports igiye gukina na Rivers United nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 4 kuri kimwe mu mukino wa Shampiyona kandi yari imaze igihe yitwara neza no mu yindi mikino, bigaragaza ko ihagaze neza. Iyi kipe iramutse irenze iki cyiciro yajya mu matsinda aho yabona akayayo k’amadolari 275,000, ni ukuvuga arenga 233.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.