Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2017 byari ibicika kuri Stade ya Kigali iherereye i Nyamirambo mu mukino usanzwe urangira nibura habaye imvuru. Ni umukino As Kigali yari yakiriye Rayon Sports nk’ikipe ikomeje kugaragaza ko ishaka igikombe cya shampiyona byanze bikunze.
Umukino watangiye amakipe yose yigana ariko Rayon Sports iyitanga kwinjira mu mukino. Ku munota wa 36, Manzi Thierry yatsinze igitego cy’umutwe ku mupira wari utewe na Kwizera Pierrot ariko As Kigali ntiyacitse intege ikomeza gusatira cyane.
Ku munota wa 44 AS kigali yabonye igitego cyatsinzwe na Cyubahiro abasifuzi ntibacyemera kuko bari baraririye, igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa AS Kigali.
Igice cya kabiri kigitangira Rayon yatangiye isatira cyane kuburyo abakinnyi nka Mussa Camara bahushije ibitego byari byabazwe, ba myugariro ba As Kigali bayibera ibamba. Mu minota ya nyuma rutahizamu wa As Kigali bita Bugesera nawe yahushije ibitego 2 byari byabazwe. Igitego cya Manzi Thierry cyatumye Rayon ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 49 irusha APR FC amanota 8.