AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rayon Sports irerekeza muri Afurika y’epfo ifite abatoza batuzuye

Rayon Sports irerekeza muri Afurika y’epfo ifite abatoza batuzuye
15-03-2018 saa 15:39' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2458 | Ibitekerezo

Rayon Sports ifite urugamba rutoroshye muri Afurika y’epfo rwo guhangana na Mamelod Sundowns mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 18 Werurwe 2018.

Iyi kipe izakora uru rugendo mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe, aho byamenyekanye ko izasiga mu Rwanda umutoza w’abanyezamu witwa Nkunzingoma Ramadha ndetse na Romami Marcel.

Impamvu nyamukuru izatuma uyu mutoza w’abanyezamu wa Rayon Sports Nkunzingoma Ramadha atazajyana na bagenzi be, ni uko adafite ibyangombwa by’inzira kuko n’umukino w’i Burundi yaciye inzira y’ubutaka.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza abakinnyi izajyana muri Afurika y’Epfo aho izacakirana na Mamelodi Sundowns, aho Umurundi Nahimana Shassir yamaze gukurwamo kuri uru rutonde.

Undi mukinnyi utari kuri uru rutonde ni Umugande ukinira iyi kipe, Yassin Mugume, aho ashinjwa kudatanga umusaruro ndetse akaba yaranajyanywe gukorera imyitozo mu ikipe ya kabiri.

Nahimana Shassir niwe watunguranye kutajya kuri uru rutonde, aho we ashinjwa umusaruro mucye ndetse no gushwana n’umutoza wungirije ,Janot Witakenge. Mu mukino ubanza Shassir yasimbujwe mu minota 25 ya mbere. Undi mukinnyi utari kuri uru rutonde ni Djabel Manishimwe wavunitse.

Abakinnyi 18 bazagenda ni Bimenyimana Bonfils Caleb, Irambona Eric, Kwizera Pierrot, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick, Mutsinzi Ange, Ndayisenga Cassim, Ndayishimiye Eric Bakame, Niyonzima Olivier Sefu, Nyandwi Sadam, Ismaila Diarra, Rutanga Eric, Mbondi Christ, Usengimana Faustin, Shaban Hussein Tchabalala, Muhire Kevin,

Abatoza ni Ivna Jacky Minnaert, Janot Witakenge, Hategekimana Cornelle ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi , Mugemana Charles umuganga, Kayiranga Albert uhagarariye FERWAFA, Itangishaka Bernard umunyamabanga uhoraho ndetse na Muhirwa Prosper Visi Perezida.

Kuwa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018 saa 9:00 nibwo iyi kipe izahaguruka mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Afurika y’epfo aho izajyanwa n’indege ya Rwanda Air .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA