Mu Kinyarwanda baca umugani ugira uti "runaka yataye ingata n’ikibindi " bashaka kumvikanisha ko ibyo yashakaga byose nta na kimwe abonye. Ikipe izwi nk’iy’abafana benshi hano mu Rwanda, Rayon Sports, nayo ishobora kubura ibyo irimo kwiruka inyuma byose kubera ibihe irimo bigoye kandi bitamenyerewe n’abakinnyi bayo.
Rayon Sports, ikipe ya rubanda, Gikundiro, kimaranzara, ikipe y’Imana n’andi mazina menshi bayita ubu iri mu bihe biyikomereye cyane, ifite akazi kenshi haba mu mikino yo mu matsinda ya Caf Confederation Cup, imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda n’igikombe cy’Amahoro.
Ifite kandi na CECAFA Kagame Cup iteganyijwe muri Kamena kuva tariki 28 kugeza 12 Nyakanga 2018 kandi abakunzi bayo hose bashaka ko yitwara neza. Ibyo bikiyongeraho umwuka mubi uri muri iyi kipe hagati mu bayobozi no mu bakinnyi, ubu ifaranga ryateje umwiryane. Hari abakinnyi bakinira umutoza hari n’abatamwitayeho.
Rayon Sports irimo kwirukanka inyuma ya APR FC na AS Kigali ziyoboye urutonde rwa Shampiyona ariko yo ikaba ifite imikino 3 y’ibirarane isigaje.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakina mu ikipe y’igihugu Amavubi barananiwe kuko bakinnye CECAFA y’ibihugu mu mikino yabereye muri Kenya, bashaka itike yo kwitabira itike ya CHAN 2018, bafite imikino myinshi kandi ni ibintu badasanzwe bamenyereye. Bamwe bizabaviramo imvune kuko imibiri yabo si amabuye, Rutanga Eric niwe wababanjirije ubu mu matsinda ya CAF Confederation Cup isigaje imikino 2 izakinira hanze n’indi 2 izakinira imbere mu gihugu. Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 2 inyuma ya USM Alger ifite amanota 4 , Gor Mahia FC ifite 2 igakurikirwa na Young Africans ifite inota 1.
Mu marushanwa Rayon Sports irimo hose birashoboka ko ishobora kwitwara neza haba mu matsinda ya CAF Confederation Cup aho isabwa nibura gutsinda imikino 2 mu mikino 4 isigaje. Mu gikombe cy’Amahoro naho birashoboka aho isabwa kudakora ikosa na rimwe mu mikino 4 isigaje gukina, muri Shampiyona naho birashoboka aho isabwa gutsinda imikino isigaje harimo n’umukino wa APR FC na AS Kigali ziyoboye urutonde rwa shampiyona, ibintu mu maso ya benshi bisa no gucisha ingamiya mu mwenge w’urushinge.
Ubuyobozi bwashashe inzobe bugerageza kugarura umwuka mwiza mu bakinnyi ariko nabo si abana akanwa kavuyemo ndakwanze ntikavamo ndagukunze, umutoza ikipe yayiciyemo ibice afite abakinnyi be n’abatari abe, abakinnyi hari ubwo bajya mu mwiherero bagasanga ntibateguriwe ibyo kurya bakiririrwa amandazi nk’uko kapiteni w’ikipe Bakame yabitangarije itangazamakuru.
Ariko se abakinnyi bashinjwe kurya ruswa ubu bo baranezerewe ? Bakwitangira ikipe ? Byanga bikunda hari ikintu cyagabanutse mu ikipe cyane cyane gukorera hamwe nk’ikipe kuko abakinnyi bakuru nka Tchabalala ntibatinya kubivuga ko hari abakinnyi batitangira ikipe bafite ibindi barimo ! .Rayon Sports ntiyorohewe na gato, ishobora guta ingata n’ikibindi
Harasabwa iki ngo Rayon Sports ye guta ingata n’ikibindi ?
Abakinnyi ni nk’abana bato basaba kwitabwaho kuri buri kimwe, kuva ku mufana kugeza kuri perezida w’ikipe ndetse n’abandi bayobozi bose bahurize hamwe ariko ibyo simbimenyereye muri Rayon Sports kuko ntihajya haburamo ishyamba n’ubu ririmo.
Umutoza wa Rayon Sports nawe arasabwa guhindura imikorere akumvikana n’abo bakorana, akajya inama na bo ariko ibyo nabyo simbona byashobotse kuko avuga ko ngo batanemerewe gutoza kuko nta mashuri yabyo bize.
Ubuyobozi na bwo bufite umusozi ukomeye bugomba kuzamuka kuko hari abakinnyi bamwe na bamwe barimo gusoza amasezerano bivugwa ko bashaka kujya muri mukeba cyangwa bagashakira ahandi, biragoye ko abo bakinnyi babasha gukorera ikipe n’umutima wabo wose, tutirengagije ko baba bashaka amafaranga nta zindi mpuhwe baba bafiteye ikipe, ubuyobozi burasabwa kuba maso .
Abakinnyi nabo barasabwa gukorera hamwe yaba abakinnye iyi mikino ya CAF Confederation Cup babyibushye ku mufuka muri iyi minsi ndetse n’abatarabonye n’iripfumuye ku mafaranga Caf yatanze bose barasabwa kwitanga bagatahiriza umugozi umwe, ibi nabyo bisa n’ibigoye, buriya byaba byiza ubuyobozi bufashe abakinnyi kimwe nk’uko muri Team Rwanda(Amagare) bigenda kuko bo bagabanira hamwe ayo bakoreye kuko bakora nk’ikipe. Ibi byose abayobozi babyitayeho wenda bashobora kugira rimwe mu irushanwa batwara cyane hano imbere mu gihugu ariko biragoye nabyo babe maso abayobozi .
Rayon Sports irasabwa kutajenjeka igatsinda buri mukino isigaje mu mikino ya Shampiyona ndetse n’imikino 2 yo mu matsinda izakinira mu rugo harimo umukino wa USM Alger na Young Africans ndetse n’imikino isigaje mu gikombe cy’ Amahoro, bitabaye ibyo yata ingata n’ikibindi aka wa mugani w’abanyarwanda.