AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rayon Sports itsinze APR FC ku munota wa nyuma

Rayon Sports itsinze APR FC ku munota wa nyuma
20-04-2019 saa 17:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5741 | Ibitekerezo

Igitego kimwe cya Rayon Sports kuri penaliti cyahinduye umukino wa APR na Rayon Sports wari waranzwe no gufungana ku mpande zombi.

Ni umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019 wabaye kuri uyu wa 20 Mata 2019.

Uyu mukino wabaye mu gihe APR FC ifite amanota 54 naho Rayon Sports ifite amanota 48, ariko ubu yahise igira amanota 51 nyuma yo gutsinda uyu mukino wari wahuruje imbaga.

Abakurikiranira hafi umupira w’ amaguru bavuga ko uyu mukino wa APR FC na Rayon Sports utari umukino uryoheye ijisho kuko wamaze iminota 90 nta kipe irafungura izamu.

Nshutinamagara Ismael, umutoza wungirije wa AS Kigali wakiniye APR FC mu bihe byashize akina hagati ati “Uyu mukino uko twawukekaga siko wagenze. Amakipe yombi ntabwo yakinnye neza nta mupira mwiza twabonye. Baretse igihunga bakina umupira mwiza”.

Igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino cyatsinzwe n’ Umunya-Ghana, Michael Sarpong wa Rayon Sports kuri penaliti.

Iyi penaliti ntabwo umusifuzi wo hagati yari yayibonye ikosa ryabonywe n’ umusifuzi wo ku ruhande. Umusifuzi mpuzamahanga Mutiyimana Dieu donne niwe wabonye ko Mangwende wa APR FC yakoreye ikosa Mugisha Gilbert ku munota wa kabiri w’ inyongera.

Abafana ba APR FC barimo Paul w’ I Mushubi bavuze ko Mangwende nta kosa yakoze bivuze ko batemeranya n’ umusifuzi wo hagati wemeye gutanga iyi penaliti.

Ati “Ayo bishyuye Cyucyuli ayarye neza ariko ayarye ari menge”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA