Ikipe y’Umujyi wa Kigali (AS Kigali), yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 16 wa Shampiyona ,umukino wari wavugishije benshi kuko iyo AS Kigali iwutsinda yari guhita yisubiza umwanya wambere iwukuyeho APR FC ,umukino urangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego `1 ku busa .
Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Gicurasi 2018 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo As Kigali yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’ikirarane ,As Kigali nk’ikipe yariri murugo yatangiye isatira cyane ndetse yiharira n’iminota yose y’igice cyambere ndetse ihusha n’ibitego 3 byari byabazwe ariko Bakame aba ibamba igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa .
Mu gice cya Kabiri Rayon Sports yaje yariye karungu ku munota wa 46 gusa Mugisha Gilbert yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ,akaba ari nacyo cyonyine cya bonetse mu mukino .
Bitumye Rayon Sports isatira AS Kigali mu gihe yo igisigaje imikino 2 y’ibirarane ,APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona rwa agateganyo n’amanota 50 igakurikirwa na AS Kigali ya 2 n’amanota 48 Rayon Sports ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 43 .