Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ikinyamakuru Ukwezi.com twabegeranyirije bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bazize Jenocide bakinaga mu makipe atandukanye ariko ikaba yarashegeshe cyane ikipe ya Rayon Sports na Mukungwa 408 ubu yahindutse Musanze FC .
Amakipe yatakaje abakinnyi muri Jenoside ni Rayon Sports, Mukura Victory Sports, Kiyovu Sport , Mukungwa 408 , Etincelles FC , Terminus, Panthère Noire na Kilo volte n’andi atandukanye ariko Rayon Sports na Mukungwa 408 hishwemo abakinnyi benshi cyane .
Urutonde rw’amakipe n’amazina y’abamaze kumenyekana bishwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi
Rayon Sports yabuze abakinnyi basaga 20 aribo Murekezi Raphael bitaga Fatikaramu, Kayiranga Eugène, Munyabitare Bernard, Ntirugiribambe Samuel, Mutaganda Fidèle, Rulinda, Enoki, Mujejende Benoit, Janvier, (Agronome), Kabalisa Platin, Munyurangabo Longin, Bosco (Mwene Ruterana), Kirangi, Rutabingwa, Misili, Kayombya Charles, Mugemana Kibambasi, Kassim, Abbas ndetse na Sabiti Ntacyabukura.
Etincelles FC yo yabuze Rudasingwa Jean Marie Vianney bitaga Semukanya na Semutaga Faustin.
Mukungwa 408 yaje guhinduka Musanze FC yabuze Basebya, Mukimbiri François, Gahigira Romuald, Ruberizesa Pascal, Senyange Justin , Kayisire Clément, Nkundiye Etienne, Sindikubwabo Bernard, Ngarambe Faustin, Ngango Félicien, Ntagorama, Semana Paul Kanoba, Kanamugire, Karenzi Pierre Claver .
Kiyovu Sport yo yabuze uwitwa Kagabo Innocent, Murenzi Innocent Alias Gukuni, Rudasingwa Martin, Rusha, Kanyadekwe Norbert bitaga Pirote.
Mukura Victory Sport nayo yabuze abatari bakeya barimo Modeste, Ndakaza Joseph, Karungire Jean Baptiste, Ngango Felicien, Rutegaziga Martin, Kayihura Camille, Rudasingwa Justin Alias Gaturira wari umuvandimwe wa Rutegazihiga na Tigana, Rutagengwa Théophile, Musisi, Paul, Alphonse,Festo.
Panthère Noire yabuze Rugumire, Kilo volte ibura uwitwaga Kagabo naho ikipe yitwaga Terminus ibura abakinnyi babiri aribo Rutazibwa Pascal na Ruzindana Augustin.
Rayon Sport muri Jenoside yakorewe abatutsi abakinnyi benshi bayo barishwe