Nyuma y’uko Rayon Sports ihinduriye imirimo umutoza mukuru Ivan Minnaert, akagirwa umutoza w’ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Rayon Sports, iyi kipe ubu yamaze kubona umutoza mukuru uvuye muri Brazil, witwa Roberto Luiz Bianchi.
Muri iki gitondo nibwo ubuyobozi bw’iyi kipe ya Rayon Sports bwemeje aya makuru y’uko uyu mugabo uturutse muri Brazil ari we ugiye gukomezanya n’iyi kipe yabo ndetse bunavuga ko ahita atangira imirimo ye.
Uyu mutoza mushya aratangira imirimo yitegura CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania dore ko igikombe cya Shampiyona yamaze gukurayo amaso ariko ikaba ikiri mu gikombe cy’Amahoro ndetse no mu matsinda ya CAF Confederation Cup .Rayon Sports yamaze kwemeza ko yabonye umutoza mushya
Uyu mutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ugiye gutoza Rayon Sports imaze igihe itari mu bihe byiza, yari asanzwe ari umutoza w’ikipe yo mu gihugu cya Angola yitwa Atlético Sport Aviação.