Umukino w’ishiraniro, ishyaka no guhangana ku mpande zombi, niwo wagaragaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017 ubwo Rayon Sports na APR FC zahataniraga kuri Stade Amahoro i Remera, bikarangira Rayon Sports itashye mu modoka z’igitangaza ifite agahinda yatewe na mukeba wayo APR FC.
APR FC niyo yatangiye isatira cyane, ndetse ubona inarusha bikomeye cyane Rayon Sports. Abakinnyi ba APR FC nka Rusheshangoga na Issa Bigirimana basatiraga cyane, bagaragaza inyota yo gutsinda. Ku munota wa 19 w’igice cya mbere, Issa Bigirimana yahushije igitego cyari cyabazwe ariko bakomeza gusatira cyane maze ahagana ku munota wa 22 Issa Bigirimana atsinda igitego cyiza cy’umutwe ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso.
Kumunota wa 32, Issa Bigirimana yaje kongera kugerageza amahirwe umunyezamu Bakame umupira arawurenza. Kuko APR FC yarushaga Rayon Sports hagati, byaje gutuma abakinnyi ba Rayon bakomeza gukora makosa menshi ari nabyo byatumye ku munota wa 34 Munezero Fiston ahabwa ikarita y’umuhondo.
Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yakoze impinduka Issa Bigirimana asimburwa na Benedata Janvier. Ku munota wa 54 Mvuyekure Emery yahawe ikarita y’umuhondo azira gutinza umukino, naho ku munota wa 57 Nahimana Shassir yahushije igitego cyari cyabazwe ku ruhande rwa Rayon Sports.
Kubera guhangana kw’aya makipe, hari abakinnyi bakomeje kugenda bakora amakosa ku mpande zombi bahabwa amakarita y’umuhondo, barimo nka Imanishimwe Emmanuel na Irambona Eric. Rayon Sports kandi yabonye amahirwe ku munota wa 89 ntiyabasha kuyabyaza igitego, abafana bayo bayangira kwisohokera, umukino urangira ari 1-0.
Kimwe mu byavugishije abantu cyane, ni uburyo abakinnyi ba Rayon Sports, buri umwe yageze ku kibuga ari mu modoka zihenze za V8, nyuma yo gutsindwa abafana ba APR FC bakaba bagiye kongera kubategera kuri izo modoka barabakomera.
Nyuma y’intsinzi, APR FC bitahiye mu modoka yabo nini basanzwe bagendamo