Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse amasezerano y’abakinnyi by’agateganyo nyuma y’uko ubuyobozi busanze impande zombi zitagishoboye kuyubahiriza kubera ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bihagarara.
Hashize iminsi Rayon Sports igaragaza ko igowe no kubona uburyo bwo guhemba abakinnyi bayo muri ibi bihe bya Coronavirus bitewe n’uko aho yakuraga amikoro hose hahagaze cyane ko isanzwe itungwa n’amafaranga ivana ku bibuga no ku baterankunga bayo.
Nk’uko ibaruwa yandikiwe abakinnyi kuwa 15 Werurwe 2020 ibigaragaza, Rayon Sports ivuga ko uyu mwanzuro wafashwe bitewe n’uko amasezerano y’umurimo iyi kipe yagiranye n’abakinnyi yabonaga itagishoboye kuyubahiriza kubera kubura ubushobozi.
Iyi baruwa UKWEZI ifitiye kopi iragira iti “Dushingiye ku masezerano y’umurimo dufitanye, dushingiye kandi ku bihe by’icyorezo cya Covid-19 igihugu cyacu kirimondetse n’isi yose bitatwemerera gukomeza kubahiriza amasezerano y’umurimo dufitanye, nkwandikiye nkumenyesha ko muri ibi bihe bya Coronavirus ikipe ya Rayon Sports itazabasha gutanga umushahara kubera kutabasha gukora ibyasezeranywe n’impande zombi, gusa umushahara w’ukwezi kwa kabiri ikubereyemo izakomeza kuwuguha nk’uko ibishoboye. Uumushahara uhagaze kugeza igihe impande zombi zizabasha kongera kuzuza ibiteganywa n’amasezerano y’umurimo dufitanye."
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko impamvu iyi baruwa yari yatinze gushyikirizwa abakinnyi ari uko bari bakiri kubibaganirizaho kugirango habanze habe ubwumvikane ku mpande zombi, uyu mwanzuro ukaba warumvikanyweho.
Iyi kipe kandi itangaza ko izakomeza kugenera ubufasha bw’ibanze abakinnyi bayo muri ibi bihe bya Guma mu rugo nk’uko imaze iminsi ibikora aho buri mukinnyi agenerwa abmafaranga yo kumutunga muri hakurikijwe inshingano n’ibyo akeneyendetse kugeza ubu binyuze mu bafana bayo bibumbiye mu ma fanclub buri mukinnyi akaba yarahawe Fan club yo kumwitaho muri ibi bihe.
Rayon Sports ibaye ikipe ya gatatu mu Rwanda ihagaritse imishahara y’abakinnyi muri ibi bihe bya Covid-19 nyuma ya Musanze FC na Espoir FC n’ubwo zo zatanze umushahara w’ukwezi kwa Werurwe.