AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rayon Sports yajyanye abatoza batuzuye isezerewe na Mamelodi Sundowns FC

Rayon Sports yajyanye abatoza batuzuye isezerewe na Mamelodi Sundowns FC
18-03-2018 saa 22:08' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3539 | Ibitekerezo

Ikipe ya Mamelodi Sundowns FC yo muri Afurika y’Epfo isezereye Rayon Sports muri CAF Champions League iyohereza muri CAF Confederation Cup nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma mbere yo kujya mu matsinda ,Rayon Sports yari yagiye muri Afurika y’Epfo idafite abatoza buzuye kuko umutoza w’abazamu witwa Nkunzingoma Ramadha ndetse na Romami Marcel usanzwe yongerera abakinnyi ingufu.

Ni umukino watangiye ubona Rayon Sports yihagararaho ariko ikinira inyuma cyane ,Mamelodi Sundowns yo yatangiye yotsa igitutu Rayon Sports ndetse inahusha ibitego mu minota yambere y’igice cyambere ariko n’ikibuga cyari cyuzuye amazi cyagoye amakipe yombi

Byasabye ko bagera ku munota wa 34 ku girango Mamelodi Sundowns ibone igitego nyuma y’ibitego yari yahushije ,ku mumupira waruturutse muri koruneri maze Laduma Wayne Arendse atsindira Mamelodi Sundowns igitego cyambere .igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Mamelodi Sundowns ku busa bwa Rayon Sports .

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye yihagararaho ariko ikora n’amakosa menshi mu bwugarizi bwayo byatumye haboneka n’igitego cya kabiri ku munota wa 55 cyatsinzwe na Subusiso Vilakazi ku ishoti ritewe na Gaston Sirino maze umupira ugarurwa n’umutambiko, Vilakazi ahita awushyira mu rushundura akoresheje umutwe .

Nyuma y’icyo gitego umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka Muhire Kevin yinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Francois ku munota wa 62 Rayon Sports itangira gusatira nayo ariko umutoza akora impinduka na nonene Nyandwi Saddam asimbuwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 65 ashaka gusatira cyane ngo abone intsinzi yakoze impinduka nanone Mbondi Christ asimbuwe na Ismailla Diarra ku munota wa 76 byarinze bigera ku minota 90 isanzwe y’umukino nta gitego Rayon Sports irabona bongeraho iminota 3 umukino urangira ari ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports .

Uyu mukino wari ishiraniro, amakipe yombi yari yakaniye n’ubwo byarangiye Rayon Sports itabashije gutahana intsinzi

Umukino ubanza wabereye i Kigali kuri stade Amahoro taliki 7 Werurwe 2018 Rayon Sports yihagazeho imbere ya Mamelodi Sundowns FC banganya ubusa ku busa ,ubu Rayon Sports igiye gukomereza muri CAF confederation cup aho iramutse itsinze ikipe imwe yahita yerekeza mu matsinda .

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA