Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa na Enyimba FC yo muri Nigeria mu mukino ubanza wa 1/4 cya CAF Confederations Cup mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umukino waranzwe n’ishyaka n’imbaraga ku mpande zombi, wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ubona ihererekanya neza, ku munota wa 3 Manishimwe Djabel aza guhindura umupira mwiza, Muhire Kevin atera n’umutwe aryamye umupira ntiwajya mw’izamu .
Ku munota wa 8 w’umukino, Kevin yahaye umupira Manishimwe Djabel, nawe awuhindura kwa Caleb wawuteye neza n’umutwe umunyezamu awushyira hanze.
Abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports barimo Rwatubyaye bagoye cyane abataka ba Enyimba kuburyo bugaraga .
Ku munota wa 45, Rayon Sports yaje kubona Coup-Franc gusa Eric Rutanga mbere yo kuyitera hejuru y’izamu, yahawe ikarita y’umuhondo yatumye atazakina umukino wo kwishyura.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, n’ubwo Rayon Sports ariyo yabonye amahirwe menshi yo gutsinda.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego, ariko umunyezamu wa Enyimba ababera ibamba.
Umukino wo kwishyura hagati na Rayon Sports na Emyimba, uzaba ku cyumweru tariki ya 23 Nzeri 2018 muri Nigeria.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Rayon Sports : Abouba Bashunga, Ange Mutsinzi, Abdul Rwatubyaye, Gabriel Mugabo, Saddam Nyandwi, Prosper Donkor Kuka, Sefu Olivier Niyonzima, Kevin Muhire, Eric Rutanga, Djabel Manishimwe na Bonfils Caleb Bimenyimana.
Enyimba FC : Theophilus Afelokhai, Andrew Abaologu, Ifeanyi Anaemena, Isiaka Oladuntoye, Utin Udo Ikouwem, Dare Moses Ojo, Augustine Oladepo, Wasiu Alalade, Sunday Adetunji, Joseph Osadiaye na Ibrahim Mustapha.
Amafoto :Muhizi Olivier