Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwamagana imyitwarire y’abafana bayo kuva ku mukino wahuje iyiu kipe na Mamelod Sundawns, aho abafana ba Rayon Sports bijunditse bikomeye abanyamakuru b’imikino by’umwihariko aba Radio na TV 10 ndetse bikomeza kuba uruherekane kugeza no ku mukino wahuje Rayon Sports na Marine FC. Kuri ubu abayobozi ba Rayon Sports bamaze kwihaniza aba bafana banagaya imyitwarire yabo idahwitse bagaragaje.
Nyuma y’ibaruwa abayobozi b’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Sports AJSPOR bandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa kabiri taliki 13 Werurwe 2018 abayobozi b’iyi kipe bari hamwe n’abayobozi b’amatsinda y’abafana bose ndetse n’ubuyobozi bwa Ajspor bagiranye ibiganiro bagaya imyitwarire y’abafana idashimishije.
Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze bagaye iyo myitwarire iragira iti "Ubuyobozi bwa Rayon Sports nta ruhare bwagize muri iyo myitwarire ya bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports yo kwibasira bamwe mu banyamakuru ba Radio 10. Dusabye ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana kwihanangiriza abafana babo kubera iyo myitwarire igayitse. Hemejwe kandi ko igihe umwe mu banyamuryango ba Ajspor yatandukira, ubuyobozi buzajya bufata iya mbere mu kumwihaniza ndetse no kumwihanangiriza."
Iyi myitwarire y’abafana ba Rayon Sports yari imaze gufata intera kuko kuri buri mukino nyuma y’uwo yakinnye na Mamelod Sundawns nibura bamaraga iminota isaga 20 batuka ndetse banaririmba indirimbo zandagaza Radio 10 n’abanyamakuru bayo.